Kwigunga bihitana abarenga miliyoni umunani ku Isi buri mwaka
2 mins read

Kwigunga bihitana abarenga miliyoni umunani ku Isi buri mwaka

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima ku Isi, OMS watangjaje ko umuntu umwe muri batandatu afite ikibazo cyo kwiguga, kikaba ari ikibazo gihitana abarenga miliyoni umunani buri mwaka ku Isi.

Ibi bikubiye muri Raporo OMS yashyize ahagaragara nyuma y’ubushakashstsi yakoreye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Nubwo ikibazo cyo kwigunga cyugarije ibyiciro bitandukanye, iyi Raporo igaragaza ko urubyiruko ari rwo rwugarijwe cyane kuko abafite hagati y’imyaka13 na 29 bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere 17-21% bahuye niki kibazo ingimbi n’abangavu bakaba baza ku isonga. Iyi Raporo kandi igaragaza ko 20% by’abaturage bakomoka mu bihugu bikennye ari bo bakunze kwibasirwa n’iki kibazo ni mu gihe abaturage bo mu bihugu byateye imbere imibare iri hasi aho habarwa abangana na 11%.

Mu byagarutsweho n’iyi Raporo bitera ikibazo cyo kwigunga ndetse n’irungu harimo ubuvuzi buciriritse, gutera imbere kw’imbuga nkoranyambaga ndetse n’ikoranabuhanga byagabanije guhura hagati y’abantu ndetse no gusabana.

Ubukene bukabije no kuba hari abantu baba bonyine nabyo ngo byongereye umubare wa bahura n’ibi bibazo.

OMS ihamagarira abantu kurwanya iki kibazo kuko giteza ingaruka zitandukanye harimo n’indwara zihitana ubuzima bwa benshi aho ku isonga haza, indwara zibasira ubwonko, Diyabete, kwibagirwa ndetse no kuba byateza urupfu rw’imburagihe.

Abangavu n’ingimbi bahura niki kibazo cyo kwigunga ndetse n’irungu ni 22% bikaba bigira ingaruka ku myigire yabo kuko abenshi baba bari mu mashuri bikabaviramo gutsindwa no kubura impamyabumenyi ndetse no kubura akazi igihe bashoje amasomo yabo.

Muri iyi Raporo ubushakashatsi bwagaraje ko muri sosiyeti kwigunga ndetse n’irungu bigabanya ubumwe no kwisanzuranaho bigatera umusaruro muke ndetse n’ibibazo by’ubuzima. Ni mu gihe kurundi ruhande muri sosiyeti itarimo ibi bibazo usanga hari ubumwe, ubuzima bwiza ndetse n’ubudaheranwa mu gihe abantu bahuye n’ibibazo bitandukanye harimo n’ibiza.

Gusabana hagati y’abantu uretse kuba byongera ubumwe hagati ya bo bituma umuntu agira ubuzima buzira umuze, akagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe bikamurinda kuba yapfa imburagihe. ku rundi ruhande ariko Kwigunga bishobora gutera ibibazo byo mu mutwe byaviramo umuntu kwiyambura ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *