Umulisa Cynthia yongeye kugarukana imbaduko mu ruganda rwo gukora imiziki yo kuramya no guhimbaza Imana       
2 mins read

Umulisa Cynthia yongeye kugarukana imbaduko mu ruganda rwo gukora imiziki yo kuramya no guhimbaza Imana       

Cynthia Umulisa amaze gukora indirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi zirimo “Ni Yesu” yamwinjije mu muziki mu buryo bweruye, “Amasambu”, “Ubutayu”, “Ushuhuda”, “Ananipenda”, “Ubutware”, ndetse na “Ajya Arema Inzira” aherutse gushyira hanze. Ni urugendo rugaragaramo gukura no gukomera mu muhamagaro we wo kuririmbira Imana.

Uyu mukobwa w’impano ibyibushye n’umutima mugari wo gutambira Imana, aherukaga kumvikana cyane mu 2023, ubwo yakoraga ibitaramo bitandukanye mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu kwifatanya n’abakristo kwizihiza ivuka rya Yesu Kristo (Umunsi mukuru wa Noheli). Nyuma y’icyo gihe, yashyize imbaraga mu kwiga no gushyira ku murongo imishinga ye y’iterambere ku giti cye, harimo gukomeza amasomo ye ya kaminuza mu bijyanye na “Hotel Management” (Gucunga amahoteli).

Avuga ko iyi ndirimbo ye nshya nshya “Ajya arema inzira” ari ubuhamya bwimbitse bw’uko Imana ari yo yonyine irema inzira nyayo mu buzima, cyane cyane mu bihe umuntu arimo kwibaza byinshi. Yemeza ko mu buzima bwo kwiga, kuririmba no kwiyubaka, yabonye Imana imufungurira amayira atari yiteze.

Yongeraho ko nubwo yari amaze igihe asa n’utuje, ubu agarutse mu muziki afite imbaraga nshya n’ibihangano bishya byinshi byomora imitima, bigahumuriza kandi bigafasha abantu kwegera Imana no kurushaho kuyiringira. Ati: “Munyitegeho ibihimbano byinshi, byomora kandi bifasha umutima kwegerana na Data!”

Cynthia Umulisa uri kubarizwa i Burayi mu gihugu cya Suwede ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza, ni umukobwa ukunda kandi wubaha Imana, akaba yarakuriye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Asengera muri Revival Fellowship – Itorero ryashinzwe ndetse rikaba riyoborwa n’umubyeyi we Bishop Rumande Esron Ruturwa.

Uretse kuririmba indirimbo zisingiza Imana, uyu mukobwa yahishuye ko akunda cyane guteka kandi afite inzozi zo kuba “Professional Cook”, dore ko yanize ibijyanye no guteka “Culinary arts” mu mashuri yisumbuye. Yagize ati: “Nkunda guteka, akaba ari icyo kintu nifuza kuzakabyamo inzozi nkaba ‘professional cook’ (Umutetsi w’umwuga)’.

Avuga ko umuryango we ari umusingi ukomeye utuma akomeza kuririmba, kuko umusengera, umushyigikira ndetse umusunika mu gutanga ubutumwa bw’Imana binyuze mu ndirimbo ze. Ati: “Uruhare rw’ababyeyi banjye muri uru rugendo rw’umuziki ni ukunsengera ndetse no kunsunika kugira ngo ntange ubutumwa bwa Data mbinyujije mu ndirimbo!”

Kuri we, intego nyamukuru ni gutangaza ubutumwa bwiza bwa Kristo, akabwira abantu urukundo n’ubugwaneza bw’Imana, akabashishikariza gutumbira Imana aho kureba ku by’isi. Ati: Intego mfite mu muziki ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo nkabwira abantu urukundo ndetse n’ubugwaneza bw’Imana bakareka guhanga amaso iby’isi ahubwo bakishingikiriza ku Mana”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *