
Rayon sports ikomeje kwitegura nta kujenjeka yongerera amasezerano abakinnyi
Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze kongerera amasezerano rutahizamu wayo Biramahire Abeddy nyuma y’uko ayo yari afite yarangiranye n’uyu mwaka w’imikino wasojwe.
Uyu mukinnyi yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu kwezi kwa mbere kwa 2025, asinya gufasha Rayon Sports mu minsi yari isigaye kugira ngo umwaka w’imikino urangire.
Iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup yamuhaye amasezerano y’imyaka ibiri bivuze ko azaba afite uburenganzira bwo kuyisohokamo bidasabye urushya rwa Rayon Sports mu mwaka 2027.
Uyu rutahizamu ari mu bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino no mu gihe gito yakinnye aho yabaye uwa Kabiri mu batsinze ibitego byinshi mu ikipe ya Rayon Sports inyuma ya Ngagne Fall watsinze 13.
Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Biramahire Abeddy kuri iki cyumweru tariki 06 Nyakanga 2025, nyuma y’abandi bakinnyi yasinyishije abandi akabongerera amasomo.
Abashya yasinyishije ikanabatangaza: Mohamed Chelly, Tambwe Gloire, Rushema Chris, ndetse na Prince Michael Musore.
Abongerewe amasezerano: Bigirimana Abeddy, Serumogo Ally Omari.
Hari abandi bakinnyi bakoze imyitozo muri Rayon Sports gusa bataratangazwa nk’abakinnyi bashya ba Rayon Sports ku mugaragaro, Rayane Hamouimeche ndetse na Tony Kitoga.