
Inzu y’Ibinyobwa Bisindisha Yahindutse Urusengero: Amateka Akomeye ya Remera Adventist church
Remera, Kigali – Inzu yahoze izwi nk’inzu icururizwamo ibisindisha, ihora ihuza urusaku rw’injyana z’isi n’amakimbirane y’abasinzi, ubu yahindutse urusengero rw’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Remera. Ubu ni ubutumwa bukomeye: Aho icyaha cyari cyaraganje, ubuntu bw’Imana bwariganje.
Itangiriro ry’Itorero rya Remera
Itorero rya Remera ryatangiye mu mwaka wa 1989 mu buryo butoroheye abaryubatse. Icyo gihe, abanyetorero bake batangiye urugendo rwo gushaka aho basengera. Byageze aho babona inyubako yari izwi nabi mu gace, yubatswe ku buryo bwagenewe. Iyo nzu yaraguzwe, ariko isura yayo yari kure cyane iy’urusengero.
Amatafari y’iyo nzu yari ntagipande, nta rangi iriho, nta sima, nta bikorwa by’ubusitani. Ubwo batangiraga kuyisengeramo ntabwo harabantu heza kuko murusengero hasaswagamo imisambi, kubera ko nta “pavement” yari ihari. Ahagenewe Yordani cyangwa “cave” ntibyari bihari, ahubwo hari umwobo umwe gusa, kuko uwari warubatse iyo nzu yateganyaga kuhakorera piscine. Ibi byose byasimbuwe n’icyerekezo gishya cy’ubuzima bwo mu mwuka.
Urusengero rw’Ubuzima: Aho Imitima Yakirizwa Yesu
Iyo nyubako y’akabari yahindutse inzu y’Imana, aho imitima yakirizwa Yesu Kristo, ubutumwa bwiza bukamamazwa, abantu bakabohorwa imyuka mibi. Abaturanyi baratangazwa n’ukuntu urusengero rwahinduye isura y’akarere, ruhindura n’imitima.
> “Twahoraga twumva urusaku rw’inzoga, ibitaramo, abantu barwana… Ubu ni indirimbo z’Imana n’amahoro,” aya namagambo umwe mu baturanyi yabwiye umunyamakuru wacu.
Remera mu Mbaraga z’Igihugu: Ivugabutumwa ku Rwego Mpuzamahanga
Remera si urusengero rusanzwe. Rwagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’ivugabutumwa bikomeye mu gihugu no hanze yacyo:
Amavuna y’amashusho (Satellite crusades) yayobowe na Henry Fiss yakiriwe n’abantu ibihumbi.
Amavuna mpuzamahanga yateguwe na Mark Finley, itorero rya Remera ryayagize ishingiro.
TMI (Total Member Involvement): urugendo rw’ivugabutumwa rwabaye hafi ya Stade Amahoro, ritangizwa n’abagize itorero rya Remera.
Iri torero riri mu mitima y’abakristo benshi, rikaba rihora rifatwa nk’inkingi ya mwamba mu nyigisho, mu mbaraga no mu kubiba ijambo ry’Imana.
Remera: Eglise “Grand Mère” y’andi Matorero
Urusengero rwa Remera rumaze kubyarira Kigali amatorero menshi. Ayo harimo:
Kabeza
Bibare
Nyabisindu
Rubirizi
Aya matorero yose yaturutse kuri Remera, ndetse na Remera ubwayo ikomeje kubyara andi mashami. Benshi bayita “Église Grand Mère”, bisobanuye “Itorero Nyina w’andi”.
Icyo Aha Hantu Hatwigisha
Nk’uko byanditswe mu Yesaya 61:3, “Imana ibaha ikamba aho kuba ivu, amavuta y’umunezero aho kugira agahinda…” Itorero rya Remera ni ishusho y’ukuntu Imana ifata ikintu cyangiritse ikagihindura ubukire bwo mu mwuka.
Uyu ni umusemburo w’ibyiringiro: Aho hari ubusinzi, hagezeyo ubukirisitu. Aho hari urusaku rw’isi, haririmbwa indirimbo z’ijuru. Aho hari umwobo, hubatse intebe y’Imana.
ubu remere ifite icyerekezo cyiza cyurusengero rugomba kuzaba rumwe munsengero zambere zikomeye murikigihugu
