Muri EAR Diyosezi ya Byumba hasorejwe Icyumweru cyo gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu ku rwego rw’Igihugu
2 mins read

Muri EAR Diyosezi ya Byumba hasorejwe Icyumweru cyo gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu ku rwego rw’Igihugu

Abayobozi ba Kiliziya, amadini n’inzego za Leta basabye abakristu kuba abubatsi b’ubumwe burambye mu mibereho ya buri munsi.

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026, muri EAR Diyosezi ya Byumba hasorejwe icyumweru cyahariwe gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu ku rwego rw’igihugu. Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye bo mu nzego za Kiliziya, amadini n’amatorero, inzego z’ibanze ndetse n’abakiristu benshi baturutse hirya no hino mu gihugu.

Ibirori byo gusoza iki cyumweru byitabiriwe na Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, wari uhagarariye Kiliziya Gatolika. Hari kandi abahagarariye andi madini n’amatorero, inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta ziyobowe na Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, hamwe n’abakiristu bo mu madini atandukanye.

Mu nyigisho yatanze, Musenyeri Servilien Nzakamwita yavuze ko icyumweru basoje cyari kigamije gusabira no gushimangira ubumwe bw’abemera Kristu. Yashimangiye ko ubumwe atari igitekerezo cy’abantu, ahubwo ko ari umugambi w’Imana, ashingiye ku isengesho rya Yezu wasabye ko abigishwa be baba umwe.

Yasobanuye ko nubwo Imana ari imwe, itari nyakamwe, kuko igaragarira mu Butatu Butagatifu burangwa n’ubwuzuzanye. Yavuze ko n’abemera Kristu bagomba kugaragaza ubumwe bushingiye ku rukundo n’ubwubahane, bityo isi ikamenya ko ari abana b’Imana binyuze mu mibereho yabo.

Musenyeri Nzakamwita yagarutse ku kamaro k’ubumwe mu buzima bwa gikristu, avuga ko ubumwe bwigisha kurusha amagambo. Yongeyeho ko ibihuza abemera Kristu biruta kure ibibatandukanya, kuko bose bafite Imana imwe, bityo amacakubiri akaba abangamira umugambi w’Imana kandi agasenya umuryango w’abana bayo.

Ku ruhande rw’inzego z’ubuyobozi, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ubumwe ari ishingiro ry’amahoro n’iterambere.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda na wo watangaje ko wishimiye uko iki cyumweru cyitabiriwe, usaba abakristu gukomeza gusabira ubumwe mu nzego zose kugeza ku wa 31 Werurwe 2026, bakurikiza insanganyamatsiko igira iti Umubiri wa Kristo ni umwe, Mwuka nawe ni umwe nk’uko ibyiringiro mwahamagariwe ari bimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *