Annette Murava na Bishop Gafaranga basohoye indirimbo “Umusaraba” ibumbatiye ubutumwa bukomeye ku bakristu bahura n’ibigeragezo
Indirimbo nshya y’abaramyi babiri babana nk’umugore n’umugabo basohoye kuri uyu wa 27 Mutarama 2026, ivuga ku rugendo rukomeye abakristu banyuramo, ikanakangurira abakristu kwihangana no kwiyunga n’Imana mu bihe bikomeye.
Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, bashyikirijwe ubutumwa bwiza mu ndirimbo nshya yitwa “Umusaraba”, yakozwe na Annette Murava na Bishop Gafaranga, umugabo n’umugore bamaze igihe babana. Indirimbo yifashisha amashusho y’ubuzima bugoye abantu banyuramo, ikanagira ubutumwa bukomeye ku bakristu no ku banyarwanda muri rusange.
Bishop Gafaranga, uzwi mu gihugu no mu itorero kubera ubutumwa bwe bwa gikirisitu n’indirimbo ze za gikristu, yanyuze mu bihe bikomeye ubwo yafungwaga, aho yashinjwaga ibirego byinshi byari bikomeye kubyakira. Uyu muhate we wo guhangana n’ibi bihe bitoroshye usobanurwa neza mu mashusho y’indirimbo, aho agaragaza amarira, n’imibabaro abantu bahura na byo.
Indirimbo “Umusaraba” irimo ubutumwa bukomeye ku bakristu, ikabakangurira kwihangana no kwiringira Imana mu bihe bikomeye. Igaragaza ko umuntu wese ashobora gucika intege cyangwa kunyura mu bibazo, ariko ukwizera n’ubushake bwo gukomera mu kwemera bishobora kumutabara.
Video y’indirimbo igaragaramo ubuzima abantu banyuramo iyo bari muri gereza. Amashusho agaragaza amarira y’ababyeyi, imiryango, n’inshuti, byose byerekana uburyo abantu bagira ibigeragezo bitandukanye, ariko ukwizera bikabafasha kuguma ku murongo w’ubugingo.

Muri video bagaragaje amashusho basa nk’aberekana ubuzima Bishop yanyuzemo ubwo yari muri gereza
Mu magambo y’indirimbo iti: “Unkunda niyikorere umusaraba we ankurikire nanjye nawikoreye ndi kuri wamusoze wo kumbambiraho. Mbere yuko mbambwa babanje gusome ibyaha byanjye mu ruhame bafite n’ibimenyetso binshinja ndetse nanjye iyo nitegereje nsanga bimpama.”
Amagambo agaragaza kwemera guhangana n’ibigeragezo, ukabishyira mu maboko y’Imana, kandi ukitegura gukurikira inzira y’umusaraba nk’uko Yesu yanyuzemo.
Ubutumwa bw’indirimbo Umusaraba, buragaragaza ko mu buzima hari ibigeragezo n’imihangayiko myinshi abantu banyuramo, harimo imibabaro, amarira, n’ingaruka z’ibyaha n’imyitwarire mibi.
Isaba Imana kwihanganira abantu, kubarinda, no kugaragaza ubuntu bwayo ku bahamagawe, kuko akenshi abantu bagerageza kwisubiza cyangwa gukora ibyo bashoboye ariko bikanga. Ni ubutumwa bwo kwiyumvisha ko n’ubwo abantu banyura mu bibazo bikomeye, ukwizera no gusaba Imana kuyobora no gukiza ari byo bitanga ihumure n’icyizere cyo gukira no gukomera mu kwemera.
Binyuze muri iyi ndirimbo, Bishop Gafaranga na Annette Murava bashimangira ko ukwemera n’ubumwe mu Itorero ari byo by’ingenzi mu guhangana n’ibigeragezo. Indirimbo itanga icyizere ku bakristu, ibereka ko n’urugendo rurerure rw’umusaraba rufite iherezo ryiza iyo umuntu akomeje kwizera.
Umusaraba ni indirimbo ije gutanga umusanzu ukomeye mu ruhando rwa muzika yo kuramya, itanga ubutumwa bwo kwihangana, kwiyunga n’Imana no kwerekana ko no mu bihe bikomeye umuntu ashobora kugira uruhare rwiza mu muryango no mu Itorero.
Iyi ndirimbo igufasha gusubiza amaso inyuma ku rugendo rw’ubugingo n’ukwemera, igatanga icyizere cyo gukomera mu kwemera.
Reba indirimbo “Umusaraba”
