Urukundo n’imigambi y’Imana: Inkuru idasanzwe y’urukundo rwa Dusabirane Patrick na Ngendananayo Sonia
8 mins read

Urukundo n’imigambi y’Imana: Inkuru idasanzwe y’urukundo rwa Dusabirane Patrick na Ngendananayo Sonia

Urukundo ni imwe mu mpano zidasanzwe zituma ubuzima bw’abantu bugira icyerekezo n’icyizere, ariko akenshi ruba urugendo rusaba kwihangana, kwizera no kwakira imigambi y’Imana.

Mu bihe bya none, aho ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byahindutse inzira yo guhuza abantu, hari inkuru nyinshi z’urukundo zitangirira ku biganiro byoroheje nka “muraho,” zikagenda zibyara isezerano rikomeye ryo kubana iteka.

Ni muri urwo rwego inkuru ya Dusabirane Patrick na Ngendananayo Sonia igaragara nk’igihamya cy’uko imigambi y’Imana ishobora kugaragarira mu buzima bw’abantu mu buryo butandukanye.

Urukundo rwatangiriye ku mbuga nkoranyambaga; TikTok, rukurira mu masengesho, kwihangana no mu kwizera Imana, rwatumye Patrick na Ngendananayo Sonia bubaka urugo rushingiye ku migambi y’Imana.

Bashyingiranwe ku wa 07 Ukuboza 2025 mu bukwe bwasigiye benshi isomo ry’uko Imana ishobora guhuza imitima no gusohoza amasezerano yayo mu buryo butangaje.

Umwaka w’umugisha n’intangiriro nshya

Inkuru yabo yatangiriye ku rubuga rwa TikTok, urubuga rukunzwe gukoreshwa na benshi mu rubyiruko.

Mu kiganiro yagiranye na Gospel Today cyatambutse ku rubuga rwa Youtube, Patrick yagize ati: “Wagira ngo ni bwo Imana yandemye bundi bushya. Nabaye icyaremwe gishya. Umwaka wa 2025 wari umwaka w’umugisha; ni bwo namenyanye na Sonia, kandi ni na wo twakoremo ubukwe. Kuva Imana impuje na Sonia, ibintu byose mu buzima bwanjye byatangiye guhinduka.”

Bahuriye ku rubuga rwa TikTok none ubu basigaye babana mu rukundo nk’umugabo n’umugore

Ku bwa Dusabirane Patrick na Ngendananayo Sonia, umwaka wa 2025 uzahora mu mateka yabo. Ni wo mwaka bahuriyemo, bagakundana, bagafata icyemezo cyo kubaka ubuzima bwabo binyuze mu ishyingiranwa. Ubukwe bwabo bwabaye ku wa 7 Ukuboza 2025, buba atari uguhuza imitima ibiri gusa, ahubwo buba n’isohozwa ry’amasengesho, amasezerano n’igihe cy’Imana.

Sonia asobanura 2025 nk’umwaka w’umugisha udasanzwe, mu gihe Patrick we avuga ko yiyumvamo nk’uwavutse bundi bushya.

Guhura na Sonia, nk’uko abivuga, byahinduye ubuzima bwe mu buryo bwuzuye icyizere, bituma ibintu byose mu buzima bwe bitangira kujya mu murongo mwiza. Avuga ko kandi yari yarageze aho areka gushaka urukundo ku bwo gutenguhwa kenshi mu buzima, maze akabishyira mu maboko y’Imana.

Ati: “Byari byaragoranye nari narabivuyemo duhura, nari narabihariye Imana. Nari naravuze nti ‘uwo tuzahura akanyemera azaba ari uwo. Ni nk’Imana yantereteye.”

Urugendo rw’igeragezwa, kwihangana n’amasengesho

Mu ntangiriro z’urukundo rwabo, Patrick yahuye n’igeragezwa rikomeye ubwo yabonaga ko Sonia atagaragazaga amarangamutima menshi n’umurava mu rukundo, ntamusubize ku butumwa bugufi cyangwa kuri telefoni. Icyakora ntiyacitse intege, ahubwo yakomeje kwihangana no gusenga yizeye Imana.

Yagize ati: “Nageze aho ndamubwira nti mbwira ubundi ntabwo wanyemera? Mbwira yego cyangwa oya mbimenye, n’igihe yabyemereye ntiyongeye kumvugisha ariko sinacika intege. Narakomeje ndagerageza kugera uyu munsi turi kumwe.”

Sonia yemera ko yirengagije ubutumwa bwe bwinshi, akamusubiza rimwe na rimwe mu kinyabupfura kuko atiyumvagamo gusubiza abantu atazi, akemeza ko atahise yiyumvamo urukundo rwa Patrick.

Sonia yibuka ati: “Yaranyandikiraga nkamwihorera inshuro nyinshi, nkamusubiza rimwe, kuko sinkunda gusubiza abantu ntazi. Njyewe numvaga bitamfasheho, nahise nisubirira mu kazi.”

Nubwo Sonia yamwirengagizaga, Patrick yakomeje kwihangana mu cyubahiro. Nyuma y’igihe hafi cy’ukwezi baganira bataziranye, baje guhura imbonankubone.

Sonia yabanje kubyanga, ariko nyuma yemera guhura na we mu gihe cyo gufata ifunguro rya saa sita, maze bahurira Kimironko. Uwo mwanya muto, wari usanzwe kandi uba nk’udasanzwe, ni wo waje kuba intangiriro y’umubano waje gukura ukageza ku ishyingiranwa.

Igihe Sonia yafashe umwanzuro

Sonia yibuka ko yamwemereye urukundo mu rwego rwo kumwikiza ati: “Namubwiye yego mu buryo bwo kumwikiza. Iyo yambwiraga ko ankunda, naramusubizaga ngo arakoze.”

Ku ruhande rwa Sonia, avuga ko “yego” yavuze mu ntangiriro yari igamije kurangiza ikiganiro, atari uko yari yamukunze. Icyakora, ibintu byahindutse igihe yibukaga ubwoko bw’umugabo yari yarasabye Imana mu masengesho ye. Yaje kubona ko Patrick yujuje ibyo yasabaga.

Ati: “Nibutse umugabo nari narasabye Imana: wicisha bugufi, uturuka mu Burasirazuba kandi utinya Imana. Nsanga Patrick yujuje byose, mvuga nti ‘ni uyu.’”

Nyuma yaho, yafashe icyemezo cyo gusenga iminsi itatu, asaba Imana kumukura mu buzima bwe niba atari we yagenewe. Igihe ntacyo cyahindutse, ahubwo agasanga umutima we wuzuye amahoro, yahisemo kwakira urwo rukundo mu buryo bwuzuye.

Guhera icyo gihe, Sonia yatangiye kugaragaza urukundo rwe mu buryo bugaragara: guhamagara, kwamwandikira no kugaragaza amarangamutima mu buryo atari asanzwe akora. Patrick na we yatangiye kubona neza ko urukundo rwe rwitaweho.

Icyemezo cyafatiwe mu masengesho no mu kwizera

Sonia avuga ko icyamufashije gufata icyemezo cyo gukunda Patrick byimbitse ari amasengesho, aho yamaze iminsi itatu asaba Imana kumwereka niba Patrick ari we yagenewe. Nyuma yo gusenga, yaje kubona ko Patrick yujuje byinshi mu byo yari yarasabye Imana ku mugabo w’ubuzima bwe.

“Nasenze Imana iminsi itatu nyisaba ko niba Patrick atari uwanjye yagenda. Nyuma nabonye ko yujuje ibintu byinshi nari narasabye Imana ku mugabo w’ubuzima bwanjye,” Sonia mu kiganiro na Gospel today.

Patrick na we yemeza ko atatinze gufata icyemezo cyo kumwambika impeta, kuko bumvaga ko urukundo rwabo ruri mu migambi y’Imana. Nubwo bari bamaze igihe gito baziranye, bemeranyije kubimenyesha imiryango yabo, bagatangira gutegura ubukwe.

Ibitangaza by’Imana mu myiteguro y’ubukwe: Urukundo rw’ubakiye ku kwizera atari ubukire

Urugendo rwo gutegura ubukwe rwabaye urugendo rudasanzwe, rwaranzwe n’imbogamizi nyinshi zishingiye ku bushobozi buke, ariko zigasimburwa n’ibitangaza by’Imana. Patrick na Sonia bavuga ko nta bushobozi bwinshi bari bafite, ariko bakomeza kwizera ko Imana izabafasha.

Sonia ati: “Sinari mfite amafaranga menshi, na we ntayo yari afite, ariko nari mfite isezerano ry’Imana ko izankorera ubukwe.”

Mu gihe cyo gutegura ubukwe, bagiye babona ibisubizo mu buryo butari bwitezwe: abantu babagiriye inama, abandi bakabatera inkunga, abandi bakiyemeza kubishyurira bimwe mu bikoresho by’ubukwe n’ibirori byo kwakira abashyitsi. Ibi byose byatumye bemera ko Imana ari inyabitangaza.

Patrick ati: “Inzira z’Imana ni nyinshi. Hari umuntu twari tuziranye cyane wemeye kutwishyurira ibirori byose ndetse no kudutwara mu modoka.”

Ku munsi w’ubukwe, Patrick avuga ko hari n’ibikoresho bimwe byabonetse ku munota wa nyuma, harimo n’impeta z’ubukwe, ariko byose bikagenda neza mu buryo bwatunguye benshi.

Ubukwe bwasigiye benshi isomo ry’ukwizera nyuma yo kuvuga “yego”

Patrick yagize ati: “Nubwo abantu bakwifuriza gutsindwa, Imana ntizigera igutererana. Isengesho rirakora, kandi Imana iracyakora ibitangaza.”

Uyu munsi, Patrick na Sonia babana bishimye nk’umugabo n’umugore, basobanura ishyingiranwa ryabo nk’irirangwa n’ibyishimo, ubusabane n’iterambere rusange.

Ubukwe bwabo bwabaye ku wa 07 Ukuboza 2025, bwitabirwa n’imiryango n’inshuti, buyoborwa na MC Fidele Gatabazi, uzwi mu kuyobora ibirori by’umwihariko iby’ivugabutumwa rya Gospel mu Rwanda.

Ku munsi w’ubukwe, Sonia avuga ko yageze aho arira amarira y’ibyishimo, abonye isezerano ry’Imana risohojwe mu buzima bwe.

“Ariya marira yari ay’ibyishimo bitavugwa. Ibyishimo byari bindenze, nabonye ko Imana isohoje isezerano ryayo.”

Patrick na we yemeza ko yumvise ibyishimo bidasanzwe, akabona ko ibyo yari yarasezeranyijwe n’Imana byabaye impamo.

Ubutumwa n’isomo ry’urukundo rushingiye ku Mana

Inkuru y’urukundo rwabo ibumbatiye amasomo menshi yaba ku bashakanye no ku ngaragu

Patrick agira inama abasore n’abakobwa bakiri ingaragu kudacika intege mu rugendo rw’ubuzima, ahubwo bakishingikiriza ku Mana. Yemeza ko kwegera Imana, gusenga no kuyizera ari byo byafasha umuntu kubona icyerekezo nyacyo cy’ubuzima bwe n’urukundo rw’ukuri.

Ati: “Ikintu nababwira ni ukwegera Imana. Imana ni yo yanshoboje, ni yo neretse byose inkorera byose. Gusenga birakora, ni yo yonyine ishobora kugenera umuntu uwo bazabana.”

Sonia na we ashimangira ko urukundo rushingiye ku Mana rudashingiye ku mafaranga cyangwa ku bwiza bw’inyuma, ahubwo rushingiye ku ndangagaciro, ku kwizera no ku rukundo rw’ukuri.

Inkuru ya Patrick na Ngendananayo Sonia igaragaza ko Imana ishobora guhuza imitima, igahindura ibihe bikomeye bikavamo umugisha, kandi igasohoza isezerano mu gihe cyayo. Uru rukundo rwabo ni igihamya cy’uko iyo umuntu yishingikirije ku Mana, n’ibisa n’ibidashoboka bishobora guhinduka impamo.

Kuri ubu, Patrick na Sonia bakomeje kubana nk’umugabo n’umugore, bubaka urugo rushingiye ku rukundo, ku kwizera no ku masezerano y’Imana, bakaba igihamya kizima cy’uko inzira z’Imana zirenga ubwenge bw’abantu, kandi ko urukundo rushingiye kuri Yo rudashobora gutsindwa.

Dusabirane Patrick na Sonia kuri ubu babana nk’umugabo n’umugore kandi basangiye intego

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *