Carlo Ancelotti yakatiwe umwaka umwe n’urukiko rwo muri Esipanye
1 min read

Carlo Ancelotti yakatiwe umwaka umwe n’urukiko rwo muri Esipanye

Umunya-Brazil, Carlo Ancelotti yakatiwe n’urukiko rwo mu gihugu cya Esipanye igifungo cy’umwaka umwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza imisoro.

Ancelotti ashinjwa kunyereza imisoro ikomoka k’umafaranga yinjije mu gucuruza izina rye n’amashusho ye(Image right) mu mwaka 2014 ubwo yari umutoza wa Real Madrid.

Nubwo yakatiwe igifungo, ntazajyanwa muri gereza kubera ko amategeko ya Esipanye avuga ko umuntu utarigeze ahamwa n’icyaha mbere adashyirwa muri gereza igihe ahamwe n’icyaha kidakoreshejwe urugomo kandi igihano kitarengeje imyaka ibiri.

Ancelotti yemeye ko mu 2014 atishyuye imisoro neza, ariko amakosa yayashyize ku bamufashaga mu by’imari muri icyo gihe , gusa ku byaha byakozwe 2015 ho yabaye umwere.

Uyu mutoza yaciwe ihazabu agomba gutanga ingana £340,000.

Ancelotti ubu ni umutoza w’ikipe y’igihugu ya Brazil, nyuma y’uko asubiye muri Real Madrid mu 2021, akaza kuyivamo muri uyu mwaka. Yatwaye Champions League eshatu na La Liga ebyiri nk’umutoza wa Madrid.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *