Abiyeguriye Imana basabwe kuba umusemburo w’amahoro n’ikimenyetso cy’icyizere mu isi yugarijwe n’ibibazo
Papa Leo XIV yahamagarira abiyeguriye Imana kwitanga no kuba umusemburo w’amahoro n’ikimenyetso cy’icyizere mu isi yugarijwe n’amakimbirane n’ubukene.
Ubwo hizihizwaga Umunsi w’Abiyeguriye Imana, Papa Leo XIV yasabye abiyeguriye Imana kuba umusemburo w’amahoro n’ikimenyetso cy’icyizere mu isi yugarijwe n’amakimbirane, ubukene n’ihungabana ry’ukwemera.
Ibi yabigarutseho ku wa 2 Gashyantare 2026, mu gitambo cya misa yasomeye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, mu kwizihiza ku nshuro ya 30 umunsi mukuru w’abiyeguriye Imana no guhimbaza umunsi w’ukwigaragaza kwa Nyagasani.
Mu muhango wa Liturujiya, abitabiriye uyu munsi bakoze umutambagiro binjira mu Kiliziya bacanye urumuri, rwibutsaga amagambo y’umuhanuzi Simeyoni wavuze ko Kristu ari “Urumuri rumurikira amahanga.”
Papa Leo XIV yagarutse ku Ivanjili ya Mutagatifu Luka 2, 22–40, aho Simeyoni na Ana bamenye Yezu bakamutangaza nk’Umukiza wari utegerejwe, asobanura icyo gikorwa nk’ihuriro ry’urukundo rw’Imana iza gukiza muntu n’urw’abantu bayitegereje bafite ukwizera kudacogora.
Papa Leo XIV yagaragaje ko Yezu yiyerekanye nk’umwana w’umuryango ukennye, agaragaza uko Imana yiyegereza ubukene n’intege nke by’abantu mu bwiyoroshye n’ubuntu busesuye.
Yagize ati: “Kristu yiyereka abantu atagira icyo ahatira muntu, ahubwo akoresha imbaraga z’urukundo rwe rutagira intwaro, bityo akubaha ubwisanzure bwa muntu mu buryo bwuzuye.”
Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yasabye Abiyeguriye Imana kuba abahanuzi b’iki gihe n’intumwa zitangaza ko Imana ihari mu buzima bw’abantu. Yabasabye kwitanga no kwiyegurira Imana byuzuye, abagereranya n’izahabu itunganyirizwa mu muriro nk’uko umuhanuzi Malakiya abivuga, agaragaza ko ubutumwa bwabo bufite uruhare rukomeye mu muryango w’abantu.
Papa Leo XIV yashimangiye ko ubutumwa bw’imiryango y’abiyeguriye Imana ari ingenzi cyane mu gihe ukwemera n’ubuzima bwa buri munsi bigenda birushaho gutandukana. Yabibukije ko bahamagarirwa guhamya ko Imana iri mu mateka y’abantu nk’umukiza w’abantu bose, bityo bakaba urumuri n’icyerekezo ku isi yugarijwe n’ibibazo byinshi.
Mu gusoza, Papa Leo XIV yagarutse ku isengesho rya Simeyoni rigira riti: “Noneho Mwami, rekura umugaragu wawe agende amahoro,” avuga ko ritwigisha ko kwita ku by’isi bidashobora gutandukanywa n’icyizere gishingiye ku buzima bw’iteka.
Yasabye abiyeguriye Imana kubaho bafite ibirenge bishikamye ku isi, ariko imitima yabo ihora ireba ku by’iteka, ari byo bitanga urumuri n’icyerekezo ku buzima bw’abantu.
