Arikidiyoseze ya Kigali yizihije Yubile y’imyaka 50 y’Ubwigishwa n’Isakaramentu rya Batisimu
2 mins read

Arikidiyoseze ya Kigali yizihije Yubile y’imyaka 50 y’Ubwigishwa n’Isakaramentu rya Batisimu

Mu kwizihiza imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, ubuyobozi bwagaragaje amateka y’Ubwigishwa, ibihe bikomeye bwanyuzemo n’intambwe imaze guterwa mu kunoza ubwgishwa, aho umubare w’abigishwa wiyongereye uva ku 56,000 mu 2009 ugera ku 67,000 muri iki gihe.

Ku wa 15 Gashyantare 2026, muri Paruwasi ya Rulindo habereye ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Isakaramentu rya Batisimu n’Ubwigishwa bimaze muri Arikidiyosezi ya Kigali kuva ishinzwe mu 1976.

Muri ibyo birori, Padiri Anastase Nzabonimana ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kabuga akaba anashinzwe Ubwigishwa muri Arikidiyosezi ya Kigali, yagarutse ku mateka y’Ubwigishwa, agaragaza aho bwavuye n’aho bugeze muri iyi myaka 50 ishize.

Mu ijambo rye, Padiri Nzabonimana yagaragaje isano iri hagati ya Batisimu n’umukateshiste, ashimangira ko Isakaramentu rya Batisimu ribyara abakateshiste, na bo bakaganisha abantu ku iriba rya Batisimu.

Yavuze ko ubwo Arikidiyosezi ya Kigali yashingwaga, Ubwigishwa bwakorwaga mu buryo butandukanye bitewe n’imiterere ya buri paruwasi, ariko bukaza guhura n’ibihe bikomeye cyane hagati y’umwaka wa 1994 na 2009.

Yagize ati: “Muri iyo myaka nta buryo na bumwe bwariho bwo guhuriza hamwe ubwigishwa mu maparuwasi yose. Buri paruwasi yirwanagaho uko ishoboye, dore ko n’abapadiri bari bakiri bake. Icyo gihe nta bitabo bya Katesheze byari bihari, kandi ahenshi nta mihango y’abigishwa yatangwaga, nubwo amasakaramentu yo yatangwaga.”

Yasobanuye ko muri no gutoranya abigishwa bitakorwaga mu buryo bufatika, kandi nta rwego rwihariye rwakurikiraga abakateshiste n’imigendekere y’Ubwigishwa.

Padiri Nzabonimana yagaragaje ko kenshi wasangaga umukateshiste umwe kuri santarali akurikirana abigishwa benshi baturutse mu bice bitandukanye, bigatuma kubitaho no kureba uko ijambo ry’Imana ribacengera bitoroha.

Ibi byatumye mu 2001 hatangira gutekerezwa uburyo bushya bwo kunoza Ubwigishwa, hagamijwe ko abigishwa bakwitabwaho n’ikoraniro ryose ry’abakirisitu, guhera mu rugo kugera ku rwego rwa diyosezi. Ubu buryo bwatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2009.

Kuri ubu, abigishwa bakuru bigishirizwa kuri santarali no kuri paruwasi zabo, mu gihe abana bo mu mashuri abanza bigira mu ngo za Betaniya no mu mpuzamiryangoremezo, bakurikiranwa n’abakateshiste babari hafi. Ubu buryo bwatumye ababyeyi bishimira ko abana babo bigira hafi yabo kandi bagakurikiranwa neza, bituma umubare w’abigishwa, abakateshiste n’ingo za Betaniya ugenda wiyongera uko imyaka ishira.

Ubuyobozi bw’Ibiro bishinzwe Ubwigishwa muri Arikidiyosezi ya Kigali bwatangaje ko mu 2009 abigishwa bari 56,000, ubu bakaba bageze ku 67,000. Ingo za Betaniya zirenga 6,600 naho iz’abakateshiste zirenga 7,700, bikagaragaza intambwe igaragara imaze guterwa.

Nubwo urugendo rukiri rurerure, Padiri Nzabonimana yagaragaje icyizere ko ku bufasha bw’Imana, izi ngo zizakomeza kuba igicumbi cy’iyogezabutumwa n’amizero ya Kiliziya, abakateshiste bagakomeza gushingira ubutumwa bwabo kuri Kristu uri rwagati mu bakirisitu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *