Urubyiruko rwahishuriwe inzira eshatu zatuma rugira ubuzima bufite intego
Rev. Ndahigwa yatanze impanuro eshatu z’ingenzi zigamije gufasha urubyiruko kubaka ejo hazaza heza. Yavuze ko ubuzima bw’umuntu bufite impamvu Imana yabushyizeho. Iyo umuntu atamenye iyo mpamvu, ashobora kubaho ubuzima bwo kuzungera, adafite icyerekezo. Mu butumwa buhamye yageneye urubyiruko, Umushumba wa Eglise Vivante Nyarugunga, Bishop Ndahigwa Paul, yavuze ko urubyiruko rugomba kugira intego no kumenya impamvu […]
Pastor Christian Gisanura yibukije abantu ko kugira inshingano zikomeye biva inda imwe no kugira ibibazo bikomeye kurushaho
Ikamba rigaragaza ubutware, ugukomera, icyubahiro, inararibonye, ubumenyi, umusaruro… n’ibindi. Amahwa akagaragaza ibigeragezo, ibitero, ubugambanyi, amananiza, umuruho, agahinda, umunaniro, ukwihangana n’ibindi. Rero hari igihe abantu barwanira imyanya y’ubuyobozi, bareba ikamba, ntibatekereze ku mahwa ayiherekeza. Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa n’umwenda w’umuhengeri, Pilato arababwira ati: “Uwo muntu nguyu!” (Yohana 19:5). Icyatumye Yesu arishobora kandi akaryambara ntakwinuba […]
“Muri byose” indirimbo Cadet Mazimpaka yakoranye na Aime Uwimana ibumbatiye ubutumwa bukomeye cyane
Uyu muramyi avuga ko yatangiye kwiga gucuranga gitari afite imyaka nka 15 gusa, mu gihe kuririmba nabyo asa nk’aho yabitangiriye rimwe no gucuranga. Kugeza ubu, amaze gusohora indirimbo zisaga 30, ziganjemwo iz’Ikinyarwanda, n’izindi z’Igifaransa n’Icyongereza. Indirimbo yamenyekanyeho cyane ni iyitwa ‘Nagushimira Nte’ yongeye gusubiramo nyuma y’imyaka 20 ayishyize hanze. Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, […]
Ibyo wamenya ku burwayi butuma ugubwa nabi mu gihe uri mu modoka mu rugendo
Motion sickness ni ikibazo cy’uburwayi gikomoka ku kubura guhuzwa hagati y’amakuru yoherezwa n’amaso, amatwi n’umubiri. Ibi bitera urujijo mu bwonko, bigatuma umuntu agira ibimenyetso birimo umutwe, guhumeka nabi, kuribwa mu nda n’isesemi. Motion sickness akenshi iboneka mu gihe umuntu ari mu rugendo cyangwa akora ibikorwa bisaba gukoresha Virtual Reality. Impamvu nyamukuru zitera iyi ndwara ni […]
Umuntu ufite ihungabana yitabwaho ate? Ubushakashatsi
Abantu bafite ihungabana bagira ingorane nyinshi mu buzima bwabo. Ibi biba ahanini bishingiye ku bihe byabayeho mu mateka yabo, nk’intambara, Jenoside, cyangwa ibindi bibazo bikomeye. Ariko abajyanama bashobora kubafasha kwiyubaka no gukira vuba. Muri ibi bihe bitoroshye turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ngombwa kwita ku bantu bafite ibibazo by’ihungabana. […]
Urukingo rwa SIDA si urwa bose! Iby’ingenzi utamenye ku rukingo rushya rwa Sida
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko buri cyumweru, abakobwa b’abangavu n’abagore bakiri bato bagera ku 4,000 bandura agakoko gatera SIDA ku isi, aho abasaga 60% muri bo baba bakomoka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Muri aka karere, abagore bakiri bato ni bo bari mu kaga cyane kubera ubusumbane bushingiye ku […]
Penuel Choir yashyize indirimbo hanze yise “ Kubita hasi” mu rwego rwo gukangurira abizera gusiga inyuma ikintu cyababuza kumenya Imana
Penuel Choir yatangiye mu 2000 ari iy’abanyeshuri, nyuma iza kwitwa Penuel kugeza n’uyu munsi. Ubu, yashyize hanze indirimbo nshya “Dukubita Hasi” ishoye imizi mu ijambo ry’Imana nk’isoko y’ubutumwa bwiza “twamamaza”. Perezida wa Penuel Choir, Komezusenge Samuel ati: “Indirimbo “Dukubita hasi” twayihimbye dushingiye mu ijambo ry’Imana riboneka mu 2 Kor 10:3-5″. Penuel Choir ikorera umurimo w’Imana […]
Burya ngo amaraso y’Abanyafurika ni imari ishyushye mu buvuzi bugezweho n’ikorwa ry’imiti: Ubushakashatsi
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko isi yose igomba gushyira imbaraga nyinshi mu bushakashatsi bw’amaraso y’Abanyafurika, bavuga ko bafite imiterere y’amaraso y’ingenzi mu guhanga imiti no kugabanya indwara zitandukanye. Nk’uko tubikesha rfi mu nama ya Human Genome Organisation (HUGO) yabereye mu kwezi gushize i Durban muri Afurika y’Epfo, abahanga mu by’ubuzima batangaje ko gukusanya amakuru y’amaraso y’Abanyafurika ari […]
Bahishuriye abakunzi babo uburyo urubyiruko rugira agahinda gakabije kurusha abantu bakuze
Mukezangango Didier uzwi ku izina rya Di4Di Muke na Joshua Heri bagaragaje ko usanga urubyiruko ari rwo rugira agahinda gakabije “depression” kurusha abantu bakuru akenshi bikanaturuka ku mpamvu zitanakomeye, kugera nk’aho umwana w’imyaka 15 ababazwa bikomeye n’urukundo. Ibi Mukezangango Didier uzwi ku izina rya Di4Di Muke na Joshua Heri babivugiye mu kiganiro gitambuka ku muyoboro wa […]
“Generation Changers” ni izina ry’igiterane Eglise Vivante Nyarugunga yateguye kigamije gukiza abantu ububata bw’icyaha
Iki giterane cyatangijwe ku gitekerezo cy’Umushumba w’iri torero, Bishop Ndahigwa Paul, kikaba gifite intego yo kugeza Ijambo ry’Imana ku bantu, kubabohora ububata bw’icyaha n’ubundi bubata bwose burimo ubukene, indwara, n’ubujiji. Eglise Vivante de Jesus Christ Nyarugunga yongeye gutegura igiterane gikomeye yise “Generation Changers Conference” giteganyijwe kuba ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka wa 2025. […]