Burya amabara agaragara ku miti y’amenyo akubiyemo ubutumwa bw’ingirakamaro ku bayikoresha
Mbere yo kugura umuti w’amenyo iyo benshi bakunze kwita ‘Colgate’ nubwo imiti y’amenyo yose atari Colgate, niwitegereza hasi uzasangaho ibara ry’icyatsi, ubururu, umutuku cyangwa umukara. Ayo mabara uko ari ane aba asobanuye kinini kuri uwo muti w’amenyo ugiye kugura, ariko benshi ntibabyitaho. Benshi bakunze kugura umuti w’amenyo kuko ugura make, cyangwa se kuko inshuti yawe […]
Arahamagarira abantu kwegera Imana binyuze mu gitaramo ashaka guhurizamo abaramyi Nyafurika
Joel Luongwe, umugabo w’abana batanu, yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 2002. Yamenyekanye cyane mu 2017 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise “ Grand Dieu”, yatangije urugendo rwo kugarura ishusho nyayo yo gusenga no guhimbaza Imana mu rusengero. Kuri ubu, Joel abarwa mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bafite ijwi rikomeye muri Afurika yo hagati, ndetse akunze kwitabira […]
Imwe mu ntwaro ikomeye irinda kuribwa mu nda harimo gukanjakanja ibyo kurya neza
Abantu benshi bajya binubira kenshi ikibazo cyo kuribwa mu nda bitarangira. Ikintu kidakunzwe kibabaza benshi mu bijyanye n’indwara zo mu nda ni ukubyimba inda, kenshi binajyana no guhumura nabi iyo umuntu arekuye umwuka (Gusura). Ibi bibazo akenshi biba bifitanye isano n’igice cyo hasi cy’umuyoboro w’ibiryo (digestive system), cyane cyane mu rura ruto (small intestines), mu […]
Umuramyi Ismael Bimenyimana yasabye abatuye Isi kubaha Imana abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze
Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ismael Bimenyimana yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo ihamagarira abantu bose kubaha Imana kuko ariyo ifite ubushobozi n’ubuhanga buhambaye. Ismael Bimenyimana yavuze ko indirimbo ye nshya ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abari mu Isi ko bakwiye kubaha Imana, bakayikorera batinya kuko ariyo nyir’ububasha n’ubuhanga buhambaye. Ni indirimbo yise ‘Muririmbire […]
Nyuma yo gukora igikorwa cy’ubutwari itsinda ry’abaramyi Power of the cross bagiye gukora igitaramo bise “ Haracyari Ibyiringiro”
Power of the Cross yavutse mu mwaka wa 2007 ivukira mu rusengero rwa Kimironko Gospel Church, gusa ku bwa gahunda yo gufunga insengero zitujeje amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), aho bakoreraga barahafunze ubu basigaye barepetera muri studio ku Muhima bakanakora ibindi bikorwa by’itsinda. Iri tsinda ry’abaramyi bagiye batandukanye bava mu matorero atandukanye n’amadini atandukanye bagahuzwa […]
Umuramyi uzwi ku izina rya Tonzi nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “ Urufunguzo” afitiye abakunzi be akandi gashya gatangaje
Tonzi arambye mu muziki wa Gospel dore ko awumazemo imyaka irenga 20. Igitaramo cye cya mbere yishyuje amafaranga ijana (100Frw) mu myanya y’icyubahiro (VIP), mu gihe mu myanya isanzwe byari ukwishyura mirongo itanu (50 Frw). Iki gitaramo cy’agashya cyabaye mu 1993 muri St Andre i Nyamirambo. Icyo gihe Tonzi yigaga muri APACE. Uyu muramyikazi usanzwe […]
Impamvu ikomeye yatumye umuramyi Prince Salomon akora indirimbo aherutse gushyira hanze yise”God Thank you”
Prince Salomon, umuramyi w’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, yasohoye indirimbo nshya yise God Thank You (Ndagushimira Mana), ifite ubutumwa bwo gushimira Imana ku byo yamukoreye byose, yaba mu bihe byiza ndetse no mu bihe bikomeye yanyuzemo. Avuga ko yanditse iyi ndirimbo afite umutima wuzuye ishimwe. Hari byinshi Imana yamukoreye bigiye bitandukanye ariko umutima we […]
Burya ngo kubyutswa na Alarm bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwacu
Abaganga bemeza ko ari byiza ko umuntu abyuka akimara gukanguka kuko kongera kuryama igihe gito bishobora gutuma ubyuka unaniwe bitewe n’uko uba wahungabanyije uruhererekane rw’ibyiciro byo gusinzira, gusa abantu benshi bakunda kongera kuryama nyuma yo gukangurwa na ‘alarme’, batekereza ko iminota 30 cyangwa isaha bongeye kuryama yaba iri kubafasha kuruhuka, gusa abaganga bavuga ko ibyo […]
Burya ngo Meddy urusengero rwa Apôtre Gitwaza rwamubereye inzira yamwinjije mu muziki wa Gospel
Meddy yabitangaje mu ijoro ryo ku wa 6 Nyakanga 2025, ubwo yaririmbaga mu birori by’amasengesho byiswe USRCA Prayer Breakfast, byahuje Abanyarwanda n’inshuti zabo bari mu mahanga, bikaba byasozaga ibirori bya Rwanda Convention USA byabereye i Dallas, Texas. Uyu muramyi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yavuze ko kuva yahitamo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza […]
Umuramyi Muhoza Maombi yashyize hanze indirimbo yishimwe yise” Msifuni mungu wetu”
Muhoza Maombi uhagaze neza mu muziki wa Gospel, yavuze ko indirimbo ye nshya “Msifuni Mungu Wetu” irimo ubutumwa bushishikariza abatuye Isi gushima Imana. Ati: “Mushime Imana yacu kuko yadukoreye ibikomeye; tuzamure ishimwe ku Mana yo mu Ijuru, duhimbaze Umucunguzi wacu mwiza.” Uyu muramyi akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yashyize indirimbo hanze […]