06 November, 2026
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 10 Werurwe

Turi ku wa 10 Werurwe 2026.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1922: Mahatma Gandhi waharaniye ubwigenge bw’u Buhinde yakatiwe gufungwa imyaka itandatu, gusa nyuma y’imyaka ibiri yarafunguwe agiye kubagwa.1952: Fulgencio Batista yayoboye coup d’état yahiritse ubutegetsi bwa Cuba.1982: Imibumbe yose uko ari icyenda kuva kuri Mercure kugera kuri Pluto yagaragaye iri ku ruhande […]

1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 9 Werurwe

Turi ku wa 9 Werurwe 2026.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka632: Intumwa Muhammad yavuze isengesho rya nyuma (Khutbatul Wada).1908: Hashinzwe ikipe y’umupira w’amaguru ya Inter Milan.1945: Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi, umurwa mukuru w’u Buyapani, Tokyo wagabweho ibitero bihitana abasivili barenga ibihumbi 100.2020: Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giuseppe Conte, yatangaje gahunda […]

3 mins read

Ababyeyi n’abarezi basabwe na Musenyeri Ntivuguruzwa gutoza abana umuco nyarwanda

Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yasabye ababyeyi n’abarezi gufasha abana barera kumenya umuco nyarwanda cyane cyane bakabigisha kunoza imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda. Yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026 ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umuco mu mashuri yo muri Diyosezi ya Kabgayi, wabereye mu kigo cy’ishuri cya Sainte Bernadette Kamonyi mu […]

1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 27 Gashyantare

Turi ku wa 27 Gashyantare 2026.Ni umunsi mpuzamahanga w’imiryango itegamiye kuri leta.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka2020: Urubuga rwa Google rwatangaje ko Ururimi rw’Ikinyarwanda rwongewe mu ndimi eshanu nshya muri Google Translate yifashishwa mu gusemura indimi z’amahanga.1991: Mu ntambara yo mu Kigobe cya Golf, George H. W. Bush wayoboraga Amerika yatangaje ko […]

2 mins read

Hatangajwe ibihugu Papa Leo XIV azasura muri Werurwe, Mata na Kamena 2026

Vatikani yatangaje ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Leo XIV ateganya gukora urugendo rwa gitumwa mu bihugu byo ku migabane y’Uburayi na Afurika muri aya mezi atandatu ya mbere ya 2026.  Nk’uko bitangazwa n’Ibiro bya Vatikani bishinzwe Itangazamakuru, Papa Leo XIV arateganya gusura ibihugu bine bya Afurika ari byo; Algeria, Cameroon, Angola na […]

1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 25 Gashyantare

Turi ku wa 25 Gashyantare 2026.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka2010: Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy yasuye u Rwanda aho yasize avugiye ko abagize uruhare muri Jenoside bose bagomba kumenyekana kandi bakaryozwa ibyo bakoze bakabihanirwa.2011: Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro mu nama ya YPO Global Leadership yabereye i Denver muri […]

1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 24 Gashyantare

Turi ku wa 24 Gashyantare 2026.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1920: Ishyaka ry’Aba-Nazi ryarashinzwe.2004: Maroc yibasiwe n’umutingito uri ku gipimo cya 6,3 uhitana abantu 628, 926 barakomereka mu gihe abagera ku bihumbi 15.000 wabasize badafite aho bakinga umusaya.2008: Fidel Castro yasezeye ku butegetsi bwa Cuba nyuma y’imyaka ikabakaba 50 ayobora icyo gihugu.2022: […]

3 mins read

Ku wa gatatu w’ivu abakirisitu Gatulika batangiye igisibo Papa abakangurira kwiyiriza no kwirinda amagambo akomeretsa

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Gashyantare 2026, abakristu Gatolika ku isi hose batangiye Igihe cy’Igisibo cy’iminsi 40, kibategurira kwizihiza Pasika yibutsa ububabare, urupfu n’izuka rya Yezu Kristu. Papa Leo XIV yageneye ubutumwa bwihariye bw’Igisibo cya 2026 abakirisitu bose, abasaba gukora isengesho ryo kwiyiriza ubusa mu gisibo no gukomeza urugendo rw’ukwemera n’ukwizera binyuze mu […]

1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 21 Gashyantare

Turi ku wa 21 Gashyantare 2026.Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ururimi gakondoIbi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1952: Guverinoma y’u Bwongereza ubwo yayoborwaga na Winston Churchill, yakuyeho itangwa ry’Indangamuntu mu rwego rwo kwimakaza ubwisanzure muri icyo gihugu.1974: Abasirikare ba nyuma ba Israel bavuye mu Bunigo bwa Suez nyuma yo kugirana amasezerano na Misiri batacanaga […]

1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 20 Gashyantare

Turi ku wa 20 Gashyantare 2026.Ni umunsi mpuzamahanga witiriwe Ubutabera mu Mibereho harwanywa ubusumbane, bwaba ubushingiye ku gitsina, ku kazi n’ibindi.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1933: Mu ibanga rikomeye, Adolf Hitler yahuye n’abanyenganda bo mu Budage ngo batere inkunga y’amafaranga ishyaka ry’Aba-Nazi mu matora yendaga kuba.1998: Tara Lipinski wari ufite imyaka 15 […]