Uko Seben yahinduye Insengero zo muri Nairobi Urubyiniro rw’Ibyishimo bya Gospel.
Nairobi, Kenya – 2025. Mu myaka yashize, umuziki wa Seben—umudiho ukomoka muri Congo—wabonwaga nk’uwibanda ku birori byo hanze y’insengero. Ariko muri iki gihe, uwo muziki urimo gutera intambwe idasanzwe mu nsengero zo muri Kenya, cyane cyane mu mujyi wa Nairobi. Abakirisitu bo muri Kenya barimo kuwutaramiramo batikoresheje, bagasenga binyuze mu byishimo no guhimbaza bikangura umubiri […]
Igihembo gikomeye cyatashye muri Uganda – Menya byinshi kuri Impact FM
Dar es Salaam, Tanzania – Nyakanga 2025Mu muhango ukomeye wabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, Impact FM yo muri Uganda yegukanye igihembo gikomeye cya “Best Gospel Radio Station in East Africa” ku nshuro ya mbere, mu mwaka wa 2024-2025. Ni igihembo gitangwa mu rwego rwo guhemba no guha icyubahiro ibitangazamakuru byagize uruhare rufatika mu […]
Gogo Gloriose yanditse amateka mashya mu rugendo rwe rw’umuziki wa Gospel
Kampala – UgandaUmuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana, Gogo Gloriose, ukomoka mu Rwanda, yataramiye bwa mbere muri Uganda mu gitaramo gikomeye cyiswe “Mega Gospel Concert”, cyabereye muri Imperial Royale Hotel, i Nansana, mu mujyi wa Kampala, ku itariki ya 20 Nyakanga 2025. Iki gitaramo cyateguwe na Kitara-Kabulengwa Fellowship Church, kigamije gukusanya inkunga yo kubaka urusengero […]
“Nuzuye Ibyishimo” – New Melody yagarukanye indirimbo y’umunezero n’ishimwe ryuzuye!
Umuryango w’abaririmbyi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, New Melody Choir, wongeye guhesha abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ishimwe rikomeye binyuze mu ndirimbo nshya bise “Nuzuye Ibyishimo.” Iyi ndirimbo, yatangajwe bwa mbere ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na YouTube, yaje nk’igisubizo ku gihe abantu benshi bari bakeneye indirimbo isubiza umutima mu nda, […]
Nzungu yasohoye indirimbo nshya:“Niwe nzira yonyine” ishimangira ukwizera n’urukundo rw’Imana.
Mu rugendo rwe rwo gukorera Uwiteka biciye mu bihangano, umuhanzi w’umunyamwuka Nzungu yasohoye indirimbo nshya “Niwe nzira yonyine”, igizwe n’ubutumwa bwimbitse bwo kwereka abantu ko Yesu Kristo ari we nzira rukumbi idutwara mu buzima bw’umunezero n’agakiza. Iyi ndirimbo imaze amasaha make isohotse ku mbuga zose zicururizwaho umuziki nka Apple Music, Spotify ndetse no kuri YouTube, […]
Meddy yanditse amateka asusurutsa Rwanda Convention USA 2025 mu buryo budasanzwe
Dallas, Texas – 6 Nyakanga 2025 – Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga, Meddy, yerekanye ubuhanga n’umutima w’iyobokamana ubwo yayoboraga igitaramo cya Praise & Worship kuri Faith & Unity Day, umunsi wa gatatu wa Rwanda Convention USA 2025, wabereye muri Irving Convention Center i Dallas, Texas. Iki gitaramo cyabaye akanya kadasanzwe ko guhuza […]
Nyuma y’indirimbo Itemani Doctor nsabi yakoranye na Ezra agize icyo avuga
Umunyarwenya Nsabi yatangaje byinshi ku ndirimbo nshya Itemani yakoranye na Ezra, asobanura ubusobanuro bwihariye bw’iri zina ndetse n’impamvu yatumye ahindura imyanzuro yari yarafashe. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Nsabi yavuze ko izina Itemani risabura ko n’abirengagijwe bose Imana ari iyera kuri bo. Ati: “Itemani ni izina risabura ko abirengagijwe bose Imana ari iyera kuri bo.” Nsabi […]
Mbere y’ubukwe: Itsinda rya Vestine na Dorcas batangaje andi makuru mashya
Mu kiganiro kihariye bagiranye n’umunyamakuru, abahanzi b’abavandimwe bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Vestine na Dorcas, bagarutse ku buzima bwabo bwite, by’umwihariko ku bijyanye n’ubukwe n’imyiteguro yabwo. Vestine, uri mu myiteguro y’ubukwe bwe butegerejwe n’abantu benshi, yashimangiye ko uwo munsi atawushaka nk’umunsi ufitanye isano n’ibikorwa by’ibanga cyangwa ukaba uw’abantu bake gusa. Yagize ati: […]
Priyanka Chopra mu gahinda kenshi nyuma y’urupfu rwa Shefali Jariwala: “So shook… She was too young”
Umuhanzikazi n’umukinnyi w’amafilime w’umuhinde, Shefali Jariwala, wamamaye cyane mu ndirimbo yitwa Kaanta Laga yagiye hanze mu myaka ya 2000, yitabye Imana ku itariki ya 27 Kamena 2025, afite imyaka 42 gusa. Urupfu rwe rwateye intimba n’agahinda kenshi mu ruhando rw’imyidagaduro yo mu Buhinde no hanze yabwo. Mu butumwa bwakoze ku mitima ya benshi, Priyanka Chopra, […]