
Nyuma y’indirimbo Itemani Doctor nsabi yakoranye na Ezra agize icyo avuga
Umunyarwenya Nsabi yatangaje byinshi ku ndirimbo nshya Itemani yakoranye na Ezra, asobanura ubusobanuro bwihariye bw’iri zina ndetse n’impamvu yatumye ahindura imyanzuro yari yarafashe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Nsabi yavuze ko izina Itemani risabura ko n’abirengagijwe bose Imana ari iyera kuri bo. Ati: “Itemani ni izina risabura ko abirengagijwe bose Imana ari iyera kuri bo.”
Nsabi yavuze ko kugira ngo iyi ndirimbo ibashe gusohoka, byamusabye kwirengagiza isezerano yari yarafashe ryo kutazaragara muri video z’indirimbo, kubera indi mishinga yari yarihaye gukora ijyanye n’indirimbo ze Ari gutegura
Nsabi yabajijwe niba ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bufite aho buhuriye n’ubuzima bwe, Nsabi yemeje ko Ari byo ariko Atari bwose harimo igitero cyimureba agira ati: “ntabwo ndamya Imana kugira ngo impe, ntabwo mpimbaza Imana kugira ngo impe, ahubwo nyiramya nkayihimbaza kuko ari Imana.”
Yanashimangiye ko gushaka Imana mbere ya byose ari ingenzi, yagize nubutumwa aha abakunzi be yifashishije amagambo yo muri Bibiliya mu Matayo 6:33 agira ati: “Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongererwa.”