Category: ABAHANZI
“Muri byose” indirimbo Cadet Mazimpaka yakoranye na Aime Uwimana ibumbatiye ubutumwa bukomeye cyane
Uyu muramyi avuga ko yatangiye kwiga gucuranga gitari afite imyaka nka 15 gusa, mu gihe kuririmba nabyo asa nk’aho yabitangiriye rimwe no gucuranga. Kugeza ubu, amaze gusohora indirimbo zisaga 30, ziganjemwo iz’Ikinyarwanda, n’izindi z’Igifaransa n’Icyongereza. Indirimbo yamenyekanyeho cyane ni iyitwa ‘Nagushimira Nte’ yongeye gusubiramo nyuma y’imyaka 20 ayishyize hanze. Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, […]
Gogo Gloriose yanditse amateka mashya mu rugendo rwe rw’umuziki wa Gospel
Kampala – UgandaUmuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana, Gogo Gloriose, ukomoka mu Rwanda, yataramiye bwa mbere muri Uganda mu gitaramo gikomeye cyiswe “Mega Gospel Concert”, cyabereye muri Imperial Royale Hotel, i Nansana, mu mujyi wa Kampala, ku itariki ya 20 Nyakanga 2025. Iki gitaramo cyateguwe na Kitara-Kabulengwa Fellowship Church, kigamije gukusanya inkunga yo kubaka urusengero […]
“Nuzuye Ibyishimo” – New Melody yagarukanye indirimbo y’umunezero n’ishimwe ryuzuye!
Umuryango w’abaririmbyi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, New Melody Choir, wongeye guhesha abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ishimwe rikomeye binyuze mu ndirimbo nshya bise “Nuzuye Ibyishimo.” Iyi ndirimbo, yatangajwe bwa mbere ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na YouTube, yaje nk’igisubizo ku gihe abantu benshi bari bakeneye indirimbo isubiza umutima mu nda, […]
Ubushakashatsi: Abagabo benshi Bihagararaho kandi bashegeshwe
Nubwo benshi batekereza ko abagabo batita cyane ku rukundo nk’uko abagore babigenza, ubushakashatsi bwerekanye ko ari bo baba bafite intimba nyinshi kandi bagashegeshwa no gutandukana n’abo bakundanaga. Abahanga mu by’imitekerereze bo muri kaminuza zo mu Bwongereza no mu Busuwisi bakoze ubushakashatsi bwagutse ari nabwo bwa mbere bukozwe ku ngaruka zo gutandukana n’uwo mwakundanaga, dore ko […]
Ibyo wamenya ku burwayi butuma ugubwa nabi mu gihe uri mu modoka mu rugendo
Motion sickness ni ikibazo cy’uburwayi gikomoka ku kubura guhuzwa hagati y’amakuru yoherezwa n’amaso, amatwi n’umubiri. Ibi bitera urujijo mu bwonko, bigatuma umuntu agira ibimenyetso birimo umutwe, guhumeka nabi, kuribwa mu nda n’isesemi. Motion sickness akenshi iboneka mu gihe umuntu ari mu rugendo cyangwa akora ibikorwa bisaba gukoresha Virtual Reality. Impamvu nyamukuru zitera iyi ndwara ni […]
Umuntu ufite ihungabana yitabwaho ate? Ubushakashatsi
Abantu bafite ihungabana bagira ingorane nyinshi mu buzima bwabo. Ibi biba ahanini bishingiye ku bihe byabayeho mu mateka yabo, nk’intambara, Jenoside, cyangwa ibindi bibazo bikomeye. Ariko abajyanama bashobora kubafasha kwiyubaka no gukira vuba. Muri ibi bihe bitoroshye turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ngombwa kwita ku bantu bafite ibibazo by’ihungabana. […]
“Umucunguzi” Indirimbo nshya ya Serge Iyamuremye ft Miss Dusa ivuga ku ntsinzi ya Yesu n’agakiza ku bamwizera
Serge Iyamuremye, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Umucunguzi” afatanyije na Miss Dusa. Iyi ndirimbo nshya ishimangira ubutumwa bw’icyizere, agakiza no guhinduka mu izina rya Yesu Kristo, umutsinzi w’isi n’urupfu. Indirimbo “Umucunguzi” yuzuyemo amagambo akora ku mutima, atanga ubutumwa bukomeye ku bemera […]
“Maria” indirimbo nshya ya Ambassadors of Christ Choir, bongera kwibutsa ko Yesu asana imitima kandi agahindura amateka mabi.
Korali y’icyitegererezo muri Afrika y’Iburasirazuba, Ambassadors of Christ Choir, yasohoye indirimbo nshya ifite izina ridasanzwe n’ubutumwa burimo ububasha bwo gusana imitima: “Maria.” Maria, ni indirimbo ivuga ku rugendo rw’umugore w’i Magdala, Maria, wamenyekanye mu mateka nk’umunyabyaha, ariko wanagiriwe ubuntu n’Umukiza Yesu Kristo. “Maria” si indirimbo isanzwe, ni inkuru y’umugore wakuweho urubanza n’iteka abantu bamuciriye, agahabwa […]
Urukingo rwa SIDA si urwa bose! Iby’ingenzi utamenye ku rukingo rushya rwa Sida
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko buri cyumweru, abakobwa b’abangavu n’abagore bakiri bato bagera ku 4,000 bandura agakoko gatera SIDA ku isi, aho abasaga 60% muri bo baba bakomoka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Muri aka karere, abagore bakiri bato ni bo bari mu kaga cyane kubera ubusumbane bushingiye ku […]
Rayon Sports ikomeje kwitegurana ibakwe umwaka mushya w’imikino
Ikipe ya Rayon Sports yongeye abakinnyi babiri mu bo izakoresha Emery Bayisenge ndetse na Ntarindwa Aimable mu gihe yongereye amasezerano Niyonzima Olivier ‘Seif’. Benshi muri bano bari bamaze iminsi batangiye imyitozo hamwe n’abandi bakinnyi bashya hitegurwa umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026 gusa bataratangazwa ku mugaragaro nk’abakinnyi ba Rayon Sports. Myugariro Emery Bayisenge umwaka ushize w’imikino […]