Category: ABAHANZI
“YESU ARACYAKIZA”: Alarm Ministries Yasohoye Indirimbo Nshya Yibutsa Ubuntu bw’Imana
Korali Alarm Ministries, imwe mu zikunzwe mu muziki wo kuramya Imana mu Rwanda, yashyize ku mugaragaro indirimbo nshya yise “Yesu Aracyakiza” ikozwe mu buryo bwa live performance kuri YouTube Channel yabo izwi nka “Alarm Ministries Rwanda”. Indirimbo yashyizwe ahagaragara kuri uyu munsi, ikaba imaze amasaha make hanze. “Yesu Aracyakiza” ni indirimbo yibutsa abantu bose ko […]
Umuramyi Theo Bosebabireba yashimiye umwe mu bafana be wamufashije gukora indirimbo yitwa “ Nta joro ridacya”
Theo Bosebabireba amaze imyaka 19 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba abura amezi macye ngo yuzuze imyaka 20. Yatangiye kuba muri Korali kuva mu 1994 ubwo yaririmbaga muri Omega Choir. Ibi bisobanuye ko umuziki muri rusange awumazemo imyaka irenga 30. Theo Bosebabireba [Papa Eric] ukunzwe cyane mu Karere, amaze gukora indirimbo amagana zahinduye […]
Aline Gahongayire Umuramyi w’Umunyarwanda ukunzwe cyane yakiriwe nk’Umwamikazi muri Uganda
Ni urugendo rugaragaza uburyo uyu muramyi amaze kwamamara cyane muri Afurika no hanze yayo.Aline Gahongayire, wamamaye mu ndirimbo nka Ndanyuzwe, Ntabanga na Warampishe, yagiye muri Uganda akubutse mu bihugu by’i Burayi, aho yari amaze igihe akora ibikorwa by’ivugabutumwa n’ibitaramo bitandukanye, birimo n’icyabereye mu Bubiligi cyiswe Ndashima Live Concert. Urugendo rwe muri Uganda rugamije gukomeza umurimo […]
Byiringiro Lague yagiriye inama Rayon Sports!
Rutahizamu w’Umunyarwanda wataka aciye ku mpande, Byiringiro Lague yatangaje ko Rayon Sports ikwiye kujya kwipima na Gasogi United nyuma y’uko ikipe ye yari imaze gutsinda iyi kipe y’umutoza Afhamia Lotfi igitego kimwe ku busa(1-0). Wari umukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda(Rwanda Premeier League) utari warabereye igihe kubera Rayon Sports yari mu […]
Euphta N yatangaje ko Yesu Kristo ari we wamwambitse ubuzima bushya abinyujije mu ndirimbo ye nshya “Byabaye Bishya”
Umuramyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Euphta N, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Byabaye Bishya”, irimo ubutumwa buhamye bwo guhinduka bushingiye ku kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Ni indirimbo ishimangira ubuzima bushya umuntu abonera muri Kristo, ikavuga uburyo amateka y’icumu n’imigenzo ishaje isimburwa n’ubuzima bushya burimo amahoro n’umucyo w’Imana. Mu magambo agize iyi ndirimbo, Euphta N agaragaza […]
El Bethel Choir ya ADEPR Kacyiru yashyize hanze indirimbo nshya “Mbega Urukundo” igaruka ku gakiza ka Kristo twahawe kubuntu
Korali El Bethel ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, itorero rya Kacyiru rikorera muri Paroisse ya Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, yamuritse indirimbo nshya yuje ubutumwa bwimbitse ivuga ku rukundo rwa Yesu n’agakiza yahesheje abantu ku musaraba. Iyo ndirimbo yiswe “Mbega Urukundo” ikubiyemo amagambo agaragaza uko umuntu yisanze mu cyaha no mu isoni, ariko agakizwa n’ubuntu […]
Abarebaga umukino wa APR FC na Pyramids bahuye n’isanganya
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Kabura, Umurenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza ho mu ntara y’Uburasirazuba inkuba yakubise abaturage 16 bari bateraniye mu rugo rw’umuturage bareba umukino wa APR FC na Pyramids FC. Muri abo 16 bari mu nzu, umunani nibo bagize ibibazo by’uburwayi […]
Rutahizamu wa Rayon Sports ahangayikishijwe n’abari kumwiyitirira
Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, Asman Ndikumana , yasabye abantu byumwihariko abamukunda kumufasha kurega (report) umuntu ukomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga. Uyu muntu akoresha amazina (username) ya “asman_ndikumana” amwiyitirira ku rubuga rwa Instagram aho mu bimuranga cyangwa “Bio” ye yagaragaje ko ari umukinnyi wa Rayon Sports akaba akurikirwa n’abantu 1994. Ndikumana Asman […]
Shiloh Choir yongeye gushimangira isezerano ryo kubaho muri Kristo ibinyujije mundirimbo “Nahisemo Yesu”
Korali Shiloh, ikorera ivugabutumwa mu Itorero ADEPR, Paruwasi ya Muhoza mu karere ka Musanze, yashyize hanze indirimbo nshya yuje ubutumwa bwo kwizera no kwemera Kristo nk’umucunguzi, yitwa “Nahisemo Yesu”. Iyi ndirimbo ishingiye ku butumwa buhamagarira abantu guhitamo Yesu nk’umwami w’amahoro, umurinzi w’ubuzima bw’ubu n’ubuzaza. Mu magambo yayo, haragaragaramo icyizere cy’umukristo wemera ko ubuzima bw’iteka bubonerwa […]
Korali Umubwiriza ADEPR Busanza yasohoye indirimbo nshya ivuga ku butwari bwa Eliya n’imbaraga z’Imana
Korali Umubwiriza yo muri ADEPR Busanza yongeye kugaragara mu bihangano bifasha abakristo kuzirikana imbaraga z’Imana, ishyira hanze indirimbo nshya yise “Eliya n’abahanuzi ba Bayari.” Ni indirimbo ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya igaruka ku bahanuzi ba Bayari n’umuhanuzi Eliya, aho habaye impaka ku Mana y’ukuri. Mu butumwa bw’indirimbo, Korali isobanura uko Eliya yahamagaye abahanuzi ba […]