Category: UMUCO N’AMATEKA
Umwami wa nyuma, ariko wa mbere w’umukristo: Umurage udasanzwe wa Mutara III Rudahigwa
Ubukristo bwa Mutara III Rudahigwa: Umwami wahinduye amateka y’u Rwanda mu mateka y’u Rwanda habaye igihe gikomeye cyahinduye burundu imiterere y’idini mu gihugu, ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa, umwami wa munani akaba n’uwanyuma w’u Rwanda, yahitagamo kwakira Ubukristo. Tariki ya 14 Ukwakira 1943, ubwo yabatijwe, byabaye intangiriro y’igihe gishya mu bwami bwe no mu gihugu […]
Itorero Angilican ryijihije isabukuru y’imyaka 100 rimaze rikorera mu Rwanda
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yashimiye Itorero Anglican uruhare rigira mu iterambere ry’Igihugu, arisaba gusubiza amaso inyuma bakareba ibitaragenze neza bakabikosora.Ni ubutumwa yatangiye mu Karere ka Kayonza i Gahini ku Cyemweru tariki 24, Kanama 2025, mu biriro byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 iri torero rimaze rikorera mu Rwanda.Senateri Dr Kalinda akaba na Perezida […]
Holidays in Museum: Imwe muri gahunda y’Inteko y’Umuco mu mu kurinda umurage ndangamuco w’u Rwanda
Inteko y’Umuco iri gutoza inahugura abana mu bice bitandukanye by’Igihugu aho batozwa imbyino gakondo Nyarwanda, ubuvanganzo, imyuga gakondo ndetse n’indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda. Bahabwa kandi ibiganiro byerekeye uburenganzira bw’umwana, kurwanya igwingira n’indwara zibasira abana, n’ubumenyi bw’ibanze mu gukumira inkongi n’impanuka zabera mu rugo. Ni muri gahunda yiswe Ibiruhuko ku Ngoro z’Umurage w’u Rwanda ( […]
Ese koko Umubatizo wo mu Mazi Menshi ufite Umumaro Kubakirisitu?
Mu myizerere ya gikirisitu, umubatizo ni kimwe mu bimenyetso bikomeye bigaragaza urugendo rw’umwizera mu byo kwiyegurira Imana. Ariko se, umubatizo wo mu mazi menshi, uzwi nka baptême par immersion, usobanuye iki, kandi ni kuki hari abawemera abandi badakozwa ibyawo? Abashyigikira uyu mubatizo bavuga ko utandukanye n’izindi nyigisho cyangwa imigenzo y’ukwemera kuko ufite ibisobanuro byimbitse. Mu […]
“Assumption,” umunsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya usobanuye byinshi ku bakristu, ni ayahe mateka ubumbatiye?
Assumption ni umunsi ukomeye ku bakirisitu, by’umwihariko abakristu gatolika ukaba wizihizwa buri wa 15 Kanama buri mwaka. Assumption biva ku ijambo ry’ikilatini ‘Assumptio’ bisobanura kujyanwa/kuzamurwa. Uyu munsi wizihizwa hafi ku Isi hose, mu bihugu byinshi abaturage baba bishimye ndetse n’ibigo byinshi bya Leta n’ibyigenga biba byatanze ibiruhuko ku bakozi babyo. Hano mu Rwanda benshi baba […]
“Hambere baganuraga ibijyanye n’imbuto gakondo ariko ubu byaragutse” Uwiringiyimana Jean Claude agaruka k’Umuganura
Intebe y’Inteko yungirije ushinzwe kubungabunga no guteza imbere ururimi n’umuco, Uwiringiyimana Jean Claude agaragaza ko Umuganura urenze kuba ari umuhango gusa ahubwo ari ukuzirikanana nk’Abanyarwanda, bafashanya, bishimira ibyo bagezeho n’aho bitagenze neza hakabaho kwigaya ugamije kubikosora mu mwaka ukurikiyeho. Ibi Uwiringiyimana arabigarukaho mu gihe kuri uyu wa 01 Kanama 2025, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda, baba […]
Ni gute ababyeyi barera abana babo bibereye umuco Nyarwanda? ‘From Boys to Men’_ Maggie Dent
Mu muryango nyarwanda, kurera umwana si ukumwigisha gusoma no kwandika gusa, ahubwo ni ukumutoza kuba umuntu wujuje ubupfura, ubumuntu no kumenya kubana n’abandi mu mahoro. Muri iki gihe Isi ihura n’ibibazo by’ubusumbane, ihohotera n’amakimbirane, ikoranabuhanga riyobya benshyi ndetse n’ibindi byinshi biyobya benshi, ababyeyi bafite inshingano ikomeye yo gutegura abana babo, kugira ngo bazavemo abagabo bashoboye […]
Menya Byinshi kuri Knee Down Proposal cyangwa Gutera ivi bifatwa nk’ibigezweho
Gutera ivi cyangwa se Knee Down Proposal ni kimwe mu bikorwa bigezweho cyane muri iki gihe hagati y’abakundana byumwihariko ku basore bifuza gusaba inkumi bihebeye ko barushinga. Abakobwa na bo kandi ntabwo batanzwe dore ko aho iterambere rigeze na bo basigaye baterera ivi abasore. Ibi bikaba bikorwa iyo bombi bageze ku ntambwe yo kubana akaramata. […]
Ibyingenzi byaranze itariki ya 26 Nyakanga mu mateka
Uyu ni Umunsi wa gatandatu w’icyumweru, tariki ya 26 z’Ukwezi kwa karindwi, Nyakanga mu kinyarwanda. Ni Umunsi wa 207 w’umwaka, harabura iminsi 158 ngo uyu wa 2025 ugane ku musozo. Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka. 1847: Igihugu cya Liberia cyarashinzwe.Iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba cyashinzwe ahanini n’abacakara barekuwe baturutse muri Leta Zunze […]
Ibyaranze I tariki ya 23 Nyakanga mu mateka
Uyu ni umunsi wa gatatu w’icyumweru, tariki ya 23 z’ukwezi kwa karindwi, Nyakanga mu Kinyarwanda. Ni umunsi wa 204 w’umwaka, harabura 161 ngo uyu wa 2025 ugere ku mu sozo. Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka 1777: Umwami Louis XVI w’u Bufaransa hamwe n’Umunyamabanga we w’Ububanyi n’amahanga bemeranyije mu ibanga gutera inkunga Leta Zunze […]