21 October, 2025
1 min read

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sport Ndikumana Asman nyuma yo kugira imvune ashobora kumara amezi atatu adakina

Rutahizamu wa Rayon Sports Ndikumana Asman ashobora kumara amezi ane adakina nyuma yo kuvunikira mu mukiko wa CAF Confederation Cup yatsinzwemo na Singida Black Stars igitego 1-0. Uyu rutahizamu yavunitse ku munota wa kabiri muri itanu yari yongerewe ku mukino biba ngombwa ko ahita ajyanwa mu bitaro bya Nyarugenge n’imbangukiragutabara ngo akorerwe ibizamire harebwe ubureme […]

1 min read

Enzo Maresca yagize icyo avuga kuri Sterling na Disasi yanze gukinisha

Umutoza wa Chelsea Enzo Maresca yongeye gutangaza amagambo atavuzweho rumwe, ubwo yagarukaga ku kibazo cy’abakinnyi barimo Raheem Sterling na Axel Disasi batagikorana imyitozo hamwe n’abandi. Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura urugendo rwerekeza I Manchester kujya gucakirana na Manchester United  , Uyu mutaliyani w’imyaka 45, yavuze ko atumva ishingiro ry’impuhwe zagaragajwe ku buzima aba bakinnyi babayemo muri […]

1 min read

Minisitiri wa Siporo yagaragaje aho imyiteguro igeze yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare n’imbaraga byatwaye

Kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali uzaba ari umutima w’isi y’amagare. Ni inshuro ya mbere iri rushanwa rikomeye ribereye ku mugabane wa Afurika, bikaba biteganyijwe ko rizaba ari ibirori bikomeye byitezweho kwandika amateka mashya. Mu gusobanura uko imyiteguro yagenze, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yagaragaje ko byasabye imbaraga […]

1 min read

Mbere yuko ikina na Singida Bigirimana Abedi arashidikanywaho akaba yiyongera kubemejwe ko badahari

Byamaze kwemezwa ko Rayon Sports irakina na Singida Black Stars idafite myugariro Emery Bayisenge wiyongera kuri Fall Ngagne umaze igihe afite ikibazo cy’imvune. Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu saa moya biteganyijwe ko yakira Singida Black Stars mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup uzabera kuri Kigali Pele Stadium. Umutoza wa Rayon Sports, […]

1 min read

Chancel Mbemba yareze Olympique de Marseille

Nyuma yo kwirukanwa muri Olympique de Marseille, myugariro w’umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo , Chancel Mbemba yafashe icyemezo cyo kujyana iyi kipe n’umuyobozi wayo, Pablo Longoria mu nkiko. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru L’Équipe kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Nzeri, yemeza ko Mbemba yamaze gutanga ikirego mu bushinjacyaha bw’umujyi wa Marseille. Mbemba, kuri ubu ukinira […]

1 min read

Umutoza mukuru w’amakipe y’Igihugu ya Basketball y’u Rwanda yasezerewe

Uwari umutoza mukuru w’amakipe y’Igihugu ya Basketball y’u Rwanda, Dr. Cheikh Sarr, biremezwa ko yamaze gutandukana n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda [FERWABA], nyuma y’imyaka ine ari muri izi nshingano. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko imikino y’Igikombe cy’Afurika, aho amakipe y’igihugu aherutse gutahana umusaruro utari mwiza haba mu makipe y’ abagabo n’abagore. Amakuru yizewe yemejwe […]

1 min read

FIFA yagaragaje umwanya Amavubi ariho ku rutonde rushya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yagumye ku mwanya 127 ku rutonde ngarukakwezi rusohorwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, rwasohotse kuri uyu wa Kane wa tariki 18 Nzeri 2025, nyuma y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Nubwo uyu mwanya utahindutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’iyo mikino, amanota y’u Rwanda yazamutseho 8.03, agera […]

1 min read

Hagiye kongera guhembwa abitwaye neza muri Rwanda Premier League

Urwego rutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda[Rwanda Premier League], rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cya ePoBox gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kohererezanya ubutumwa aho iki kigo kizahemba abitwaye neza muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2025/2026. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane wa  tariki 18 Nzeri 2025, aho hagamijwe kuzamura ireme ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda  ndetse […]

2 mins read

UEFA Champions League: Bigoranye ikipe ya Liverpool yatsinze Atletico Madrid, PSG inyagira Atlanta

Imikino y’Umunsi wa Mbere wa UEFA Champions League wakomeje gukinwa, aho Liverpool yabonye igitego ku munota wa nyuma ikura intsinzi y’ibitego 3-2 kuri Atletico Madrid. Ni imikino yakinwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025, Chelsea ikaba yatangiriye urugendo mu Budage ku kibuga cya Allianz Arena kiri i Munich. Uyu […]

1 min read

Thomas Partey yongeye kwitaba urukiko

Uwahoze ari umukinnyi wa Arsenal, Thomas Partey, yahakanye ibyaha aregwa byo gufata ku ngufu abagore babiri ndetse no gukorera undi mugore ihohotera rishingiye ku gitsina. Uyu mukinnyi wo hagati ukomoka muri Ghana, w’imyaka 32, yitabye urukiko rwa Southwark Crown Court aho yabanje kwemera amazina ye maze ariko ahakana ibyaha byose uko ari bitandatu aregwa: ibyaha […]

en_USEnglish