15 August, 2025
1 min read

Ubuyobozi bwa Premier League ntibukozwa ibyo kugabanya umubare w’amakipe ayikina

Umuyobozi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza, Richard Masters yatangaje ko nta gahunda nimwe ihari yo kugabanya umubare w’amakipe akina Premier League. Ibi yabitangaje mu gihe Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi “FIFA” iteganya kongera umubare w’amakipe ikina igikombe cy’Isi cy’ama-club akava kuri 32 akaba yagera kuri 48 cyangwa kuri 64. Uretse FIFA itekereza […]

1 min read

Lucas Paqueta yagizwe umwere

Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubwongereza(FA) yagize umwere Umunya-Brazil Lucas Paqueta wakekwagaho gutega. FA ihana yihanukiriye ibikorwa by’abafite aho bahuriye na ruhago bivanga mu bikorwa bifitanye isano n’imikino y’amahirwe no gutega ari nabyo Paqueta yashinjwaga. Paqueta yashinjwaga kugerageza kugena uko umukino ugenda kubera yabaga yateze cyangwa akabwira inshutize kubikora ibihanwa […]

1 min read

Mugisha Bonheur yabonye ikipe nshya

Mugisha Bonheur uzwi nka “Casemiro” yamaze gusinyira ikipe ya Al Masry ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri (Egyptian Premier League). Uyu musore ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru “Amavubi” yari asanzwe akinira ikipe ya Stade Tunisien ikina icyiciro cya mbere muri Tuniziya. Ni ikipe yasinyiye mu mwaka 2024 ariko kuva yayigeramo […]

1 min read

Police FC yagurishije umukinnyi wayo w’ingenzi mu gihugu cya Tuniziya

Ikipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tuniziya, Club Africain yamaze gusinyisha Umurundi wakinaga hagati mu kibuga yugarira muri Police FC. Uyu Murundi yageze mu Rwanda mu mwaka 2024 avuye mu ikipe ya Flambeau du Centre FC iwabo i Burundi. Ni mukinnyi ukina hagati mu kibuga yugarira ari mu beza bakomoka mu gihugu cy’Uburundi ndetse […]

1 min read

Azam FC ishobora kuza kwitegurira mu Rwanda

Ikipe ya Azam FC yo mu gihugu cya Tanzania biteganyijwe ko izaza kwitegura umwaka mushya w’imikino(Pre-season) mu Rwanda aho yazakina imikino ya gicuti. Iyi kipe imaze iminsi itangiye imyitozo iri kumwe n’umutoza mushya wayo ukomoka mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo Jean-Florent Ikwange Ibengé. Iyi kipe yahisemo Florent Ibengé bitewe n’uburyo afite inararibonye […]

1 min read

Kwerekeza muri Liverpool kwa Alexander Isak byatangiye gufata irange

Alexander Isak w’imyaka 25, akaba na rutahizamu wa Newcastle United, yamaze kumvikana na Liverpool ku masezerano y’imyaka itanu mu gihe ibiganiro hagati y’amakipe yombi bigomba gutangira. Isak, uhembwa ibihumbi £130 buri cyumweru muri Newcastle United ashaka umushahara wagera ku bihumbi £300 buri cyumweru . Abahagarariye inyungu za Isak bavuze ko batishimiye uko ibiganiro byagenze mu […]

1 min read

FERWAFA yemeje abazahatanira kuba mu buyobozi bushya bwayo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryemeje urutonde rw’agateganyo rw’abazavamo abazaba muri komite nyobozi izayobora FERWAFA. Aya matora ateganyijwe tariki 30 Kanama 2025 ahazahita hanatangazwa ku mugaragaro abazaba batorewe kujya muri komite nyobozi nshya ya FERWAFA. Mu itangazo FERWAFA yasohoye kuri uyu wa mbere wa tariki 28 Nyakanga 2025, ikarinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo yanagaragaje […]

1 min read

Amakipe izitabira imikino ya ‘CHAN’ azahabwa agatubutse

Mu gihe guhera tariki 02 kugeza ku ya 30 Kanama 2025, hategerejwe itangira ry’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’ hamaze kongerwa amafaranga azahabwa amakipe azitabira iri rushanwa. Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika “CAF” yongereye muri rusange amafaranga ryashyiraga muri iri rushanwa aho yagejejwe kuri miliyoni 10.4 z’amadorali gusa amakipe azabona amafaranga hakurikijwe […]

1 min read

João Félix yasanze Cristiano Ronaldo muri Saudi Arabia

Umunya-Portugal Joao Felix yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Nassr muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Saudi Arabia(Saudi-Pro League) kuri miliyoni 50 z’ama-euro. Uyu musore yari amaze igihe nta musaruro muri Chelsea ndetse yagiye atizwa ariko kuzamura urwego byaranze ibyatumye hafatwa umwanzuro wo kumurekura. Al Nassr izi miliyoni 50 z’ama-euro izazitanga mu bice bibiri aho […]

en_USEnglish