19 October, 2025
1 min read

Mbere yuko ikina na Singida Bigirimana Abedi arashidikanywaho akaba yiyongera kubemejwe ko badahari

Byamaze kwemezwa ko Rayon Sports irakina na Singida Black Stars idafite myugariro Emery Bayisenge wiyongera kuri Fall Ngagne umaze igihe afite ikibazo cy’imvune. Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu saa moya biteganyijwe ko yakira Singida Black Stars mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup uzabera kuri Kigali Pele Stadium. Umutoza wa Rayon Sports, […]

1 min read

Chancel Mbemba yareze Olympique de Marseille

Nyuma yo kwirukanwa muri Olympique de Marseille, myugariro w’umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo , Chancel Mbemba yafashe icyemezo cyo kujyana iyi kipe n’umuyobozi wayo, Pablo Longoria mu nkiko. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru L’Équipe kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Nzeri, yemeza ko Mbemba yamaze gutanga ikirego mu bushinjacyaha bw’umujyi wa Marseille. Mbemba, kuri ubu ukinira […]

1 min read

Umutoza mukuru w’amakipe y’Igihugu ya Basketball y’u Rwanda yasezerewe

Uwari umutoza mukuru w’amakipe y’Igihugu ya Basketball y’u Rwanda, Dr. Cheikh Sarr, biremezwa ko yamaze gutandukana n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda [FERWABA], nyuma y’imyaka ine ari muri izi nshingano. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko imikino y’Igikombe cy’Afurika, aho amakipe y’igihugu aherutse gutahana umusaruro utari mwiza haba mu makipe y’ abagabo n’abagore. Amakuru yizewe yemejwe […]

1 min read

FIFA yagaragaje umwanya Amavubi ariho ku rutonde rushya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yagumye ku mwanya 127 ku rutonde ngarukakwezi rusohorwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, rwasohotse kuri uyu wa Kane wa tariki 18 Nzeri 2025, nyuma y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Nubwo uyu mwanya utahindutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’iyo mikino, amanota y’u Rwanda yazamutseho 8.03, agera […]

1 min read

Hagiye kongera guhembwa abitwaye neza muri Rwanda Premier League

Urwego rutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda[Rwanda Premier League], rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cya ePoBox gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kohererezanya ubutumwa aho iki kigo kizahemba abitwaye neza muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2025/2026. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane wa  tariki 18 Nzeri 2025, aho hagamijwe kuzamura ireme ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda  ndetse […]

2 mins read

UEFA Champions League: Bigoranye ikipe ya Liverpool yatsinze Atletico Madrid, PSG inyagira Atlanta

Imikino y’Umunsi wa Mbere wa UEFA Champions League wakomeje gukinwa, aho Liverpool yabonye igitego ku munota wa nyuma ikura intsinzi y’ibitego 3-2 kuri Atletico Madrid. Ni imikino yakinwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025, Chelsea ikaba yatangiriye urugendo mu Budage ku kibuga cya Allianz Arena kiri i Munich. Uyu […]

1 min read

Thomas Partey yongeye kwitaba urukiko

Uwahoze ari umukinnyi wa Arsenal, Thomas Partey, yahakanye ibyaha aregwa byo gufata ku ngufu abagore babiri ndetse no gukorera undi mugore ihohotera rishingiye ku gitsina. Uyu mukinnyi wo hagati ukomoka muri Ghana, w’imyaka 32, yitabye urukiko rwa Southwark Crown Court aho yabanje kwemera amazina ye maze ariko ahakana ibyaha byose uko ari bitandatu aregwa: ibyaha […]

2 mins read

Mu irushanwa rya UEFA Champions League Arsenal yatangiye igaragura ikipe ya Athletic Club ndetse n’andi makipe yitwara neza

Irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza i Burayi rya UEFA Champions League rya 2025/26, ryatangiye gukinwa aho Arsenal yabimburiye andi makipe kubona intsinzi itsinda Athletic Club ibitego 2-0. Ni imikino yatangiye gukinwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Ukwakira 2025, Arsenal ikaba yatangiriye urugendo muri Espagne ku kibuga cya Estadio San Mamés […]

1 min read

RIB yatangaje ko ikurikiranye abarimo Kalisa Adolphe ‘Camarade’

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, rwatangije iperereza ku bantu babiri bakoreraga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], aba ni Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru, na Tuyisenge Eric wari ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi. Nk’uko RIB yabitangaje mu itangazo ryayo yashyize ku rukuta rwayo rwa X, aba bagabo bombi bakekwaho […]

en_USEnglish