Ubuyobozi bwa ADEPR bwambuye inshingano abayobozi 35 barimo Pasiteri Joseph Nsanzurwimo
1 min read

Ubuyobozi bwa ADEPR bwambuye inshingano abayobozi 35 barimo Pasiteri Joseph Nsanzurwimo

Ubuyobozi bwa ADEPR bwatangaje ko hafashwe icyemezo cyo kwambura abantu 35 inshingano za gishumba n’ivugabutumwa hagamijwe kubahirizwa amategeko, kurinda isura y’itorero no gukomeza kwimakaza ubunyangamugayo mu bayobozi baryo.

Ibi bibaye nyuma yo guhamywa n’inkiko ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2026, risinywe n’Umushumba Mukuru w’itorero.

Iri tangazo rigaragaza ko abafatiwe iki cyemezo barimo abakoreraga ubutumwa mu Rwanda no mu mahanga, harimo mu bihugu nk’u Bubiligi, ndetse bamwe bakaba banabarizwa mu magororero atandukanye yo mu Rwanda. ADEPR ivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubahiriza amategeko agenga itorero no kurinda isura n’indangagaciro zaryo.

Mu bambuwe inshingano harimo Rév. Pasteur Joseph Nsanzurwimo wahoze ari umuvugizi wa ADEPR, ubu uba mu Bubiligi. Avugwaho n’abarokotse ko yagize uruhare mu bwicanyi bwabereye ku ishuri rya GS Gihundwe.

Ubuyobozi bwa ADEPR bugaragaza ko iki cyemezo gishingiye ku ngingo zitandukanye z’amategeko shingiro y’itorero yo ku wa 13 Nzeri 2021, harimo ingingo ya 22 n’iya 33, ndetse n’amabwiriza agenga abanyamuhamagaro yo ku wa 16 Ukwakira 2025.

Hanashingirwa kandi ku myanzuro y’inama nkuru y’abashumba yateranye ku matariki ya 22 Ukwakira 2025 na 11 Gashyantare 2026, yasuzumye imyitwarire y’abanyamuhamagaro bahamijwe n’inkiko ibyaha bikomeye.

ADEPR ishimangira ko gukuraho aba bayobozi b’itorero ari igikorwa kigamije kwimakaza ubutabera, ukuri no kubaha amategeko ndetse no gukomeza urugendo rwo kubaka itorero rifite isura nziza ishingiye ku ndangagaciro z’ubunyangamugayo n’ubwubahane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *