Iyo Yesu avuze yego ntawe uvuga oya_Inkuru y’umugore wasamye nyuma yo gukurwamo imiyoborantanga yombi yateje impaka
Abantu ku mbuga nkoranyambaga batandukanye bacitse ururondogoro bitewe n’ubutumwa bwatangajwe n’umugore wo muri Nigeria uvuga ko yatunguwe no gusama nyuma yo gukurwamo imiyoborantanga, bamwe bagaragaza ukwemera bavuga ko ari igikorwa cy’Imana
Inkuru y’umugore wo muri Nigeria watangaje ko yasamye inda y’amezi atandatu nyuma yo gukurwamo imiyoborantanga yombi yakomeje guteza impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagarutse ku magambo yatangaje mu gusubiza bamwe akavuga ko yatengushywe na Yesu.
Umwe mu basubije ku butumwa bwe yagize ati “Iyo Yesu yavuze ngo ‘yego’ ntawe uvuga ngo ‘oya,’” bagaragaza ko hari ibyo bemera nk’ibirenze ubushobozi bwa muntu.
Uyu mugore wavuze ko yabazwe mu mwaka ushize agakurwamo burundu imiyoborantanga yombi, yagaragaje ko afite ibimenyetso bya laboratwari n’amafoto ya scan byemeza ibyo avuga. Gusa ngo byamutunguye cyane kubona yisanga atwite inda y’amezi atandatu, ibintu byamushyize mu rujijo rukomeye no kwibaza ku byamubayeho.
Mu butumwa bwe ati: “Byandenze! Nakuyemo imiyoborantanga yanjye yombi mu mwaka washize. Si ukuyifunga cyangwa kuyikata, yakuwemo burundu kandi mfite ibimenyetso byose bishoboka ariko uyu munsi mfite inda y’Amezi 6.”
Mu mashusho yakwirakwiye cyane ku rubuga rwa X, uyu mugore yumvikanye avuga ko yabifashe nk’aho “Yesu yamutengushye,” amagambo yahise akurura ibitekerezo byinshi by’abamukurikirana, bamwe bamunenga gukoresha ayo magambo mu gihe abandi bamusabaga gutuza no kwakira ibyabaye.
Abagize icyo bavuga kuri iyi nkuru, by’umwihariko uwitwa Tebu, yashimangiye ko “Iyo Yesu yavuze ngo ‘yego’ ntawe uvuga ‘oya,’” agaragaza ko hari ibintu abantu badashobora gusobanura mu buryo busanzwe, bityo bikwiye gufatwa nk’ibikorwa by’Imana aho kubishyira mu rwego rw’amakosa cyangwa gutenguha.
Iyi nkuru yongeye kuzamura impaka ku bijyanye n’imyumvire y’abantu ku bijyanye n’ikorwa ry’Imana n’ubumenyi bwa siyansi, aho bamwe bashimangira ko ibyabaye bishobora kuba bifite ibisobanuro bya kiganga, mu gihe abandi bo babibona nk’ikimenyetso cy’imbaraga zidasanzwe z’Imana mu buzima bwa muntu.

