Diyosezi ya Ruhengeri iyoboye izindi mu bikorwa by’urukundo n’impuhwe
Mu Nteko Rusange ya Caritas Rwanda, abayobozi bashimye uruhare rwa Diyosezi ya Ruhengeri rudasanzwe mu gukusanya inkunga igenewe abatishoboye no gukomeza kuba ku isonga imyaka itatu yikurikiranya.
Diyosezi ya Ruhengeri yongeye gushimwa nk’iyoboye izindi mu bikorwa byo gufasha abatishoboye, nyuma yo kugaragaza umusaruro uhamye mu gukusanya inkunga y’ukwezi kw’urukundo n’impuhwe, aho imaze imyaka itatu ikurikiranye iza ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu.
Mu Nteko Rusange ya 29 ya Caritas Rwanda yabereye i Gikondo, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yashimye cyane uruhare rwa Diyosezi ya Ruhengeri.
Yagize ati: “Hagiye gushira imyaka 3 Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri iri ku isonga mu kugira inkunga itubutse y’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, ikurikirwa na Diyosezi ya Nyundo n’izindi zigakurikiraho. Diyosezi ya Ruhengeri tuyishimira cyane ko yashyizemo imbaraga cyane.”
Yakomeje asaba izindi Diyosezi gukomeza gushyira imbaraga muri iki gikorwa cy’urukundo, agaragaza ko gifite agaciro gakomeye mu mibereho y’abakristu.
Ati: “Ama Diyosezi yose yashyiramo imbaraga kugira ngo ukwezi k’urukundo n’impuhwe kudufashe, ni wo mutungo wacu wavuga ko twifiteho kandi uvuye mu bakristu baba batanganye umutima w’urukundo wo kumva ko bafasha bagenzi babo bababaye.”
Ku ruhande rwa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana yagaragaje ko bishimira intambwe bagezeho, avuga ko kuva mu 2023 kugeza 2025 bagiye bazamura umusaruro.
Ati “Guhera muri 2023, 2024 na 2025 twabaye aba mbere mu gukusanya inkunga igenewe gufasha abakene, cyane cyane mu kwezi kw’impuhwe. Buri gihe twagendaga tuzamuka, turabyishimira.”
Yasobanuye ko ibi byagezweho biturutse ku bukangurambaga bukomeye bushingiye ku nyigisho z’ukwemera, ati “Ubukangurambaga bwakozwe ku bakristu Gatolika n’abandi bafite umutima mwiza bwatumye bashobora gutanga ubufasha bwabo, cyane cyane dukurikira iri jambo rya Yezu rigira riti nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu.”
Iyi ntsinzi kandi ishingiye ku bufatanye bw’inzego zitandukanye n’ingamba zateguwe neza zirimo inama zitegurwa hakiri kare, ubukangurambaga bukorwa mu madini no mu rubyiruko, ndetse no gushyigikira abakorerabushake.
Ubuyobozi bwa Diyosezi bwashimangiye ko gukorera mu mucyo no kugaragaza uko inkunga ikoreshwa bituma abakristu barushaho kugira icyizere, bigatuma n’inkunga igenda yiyongera uko imyaka ishira.
Imibare ya Caritas Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2025, Diyosezi ya Ruhengeri ari yo ya mbere yakusanyije amafaranga angana na 48,853,604 (20.4%), ikurikirwa na Nyundo yakusanyije 40,373,726 (16.9%), Kigali 36,331,570 (15.5%), Kabgayi 31,372,848 (13.1%), Cyangugu 25,098,940 (10.5%), Gikongoro 24,245,147 (10.1%), Kibungo 14,804,362 (6.2%), Butare 10,426,271 (4.4%) na Byumba 7,287,105 (3%).
