PACIS TV yafunguye ishami i Kabgayi yasabye kuba umuyoboro w’amahoro n’iterambere
2 mins read

PACIS TV yafunguye ishami i Kabgayi yasabye kuba umuyoboro w’amahoro n’iterambere

Ku Munsi Mukuru wa Mashami, muri Paruwasi Bazilika ya Kabgayi habereye ibirori byatangiwe n’Igitambo cya Misa, bikomereza ku muhango wo gufungura ku mugaragaro ishami rishya rya PACIS TV. Iri shami ryatashywe na Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa.

Mu butumwa bwe, Musenyeri Ntivuguruzwa yagaragaje ko PACIS TV ari igikoresho gikomeye cyo kugeza ku baturage ubutumwa bwiza n’amakuru y’iterambere. Yashimangiye ko iyi televiziyo itagamije gusa iby’iyobokamana, ahubwo ko ari n’urubuga rutanga ibitekerezo byubaka igihugu.

Yagize ati: “Ubutumwa bwa PACIS TV bugamije iterambere rirambye, haba mu by’iyobokamana no mu mibereho rusange. Twifuza ko iri shami rya Kabgayi riba irembo ry’inyigisho z’iterambere n’imiyoborere myiza, bigera ku muturage mu buryo bworoshye.”

Yakomeje avuga ko PACIS TV izakomeza kwibanda ku gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, mu rwego rwo gutuma ubutumwa bugera ku Banyarwanda bose mu buryo bwumvikana, hagamijwe kubaka umuco w’amahoro n’ubworoherane.

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiringiyimana Marie José. Mu ijambo rye, yashimiye PACIS TV ku ntambwe imaze gutera mu myaka itandatu ishize, agaragaza ko gufungura iri shami rishya i Kabgayi atari amahirwe ku baturage b’Akarere ka Muhanga gusa ahubwo ko ari n’amahirwe no ku Karere ka Kamonyi n’utundi two mu Majyepfo.

Yavuze kandi ko ubuyobozi bwiteguye gukorana bya hafi na PACIS TV mu kumenyekanisha gahunda za Leta n’ibikorwa by’iterambere bigamije imibereho myiza y’abaturage.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Televiziyo y’u Rwanda (RTV) yashimye ubufatanye buri hagati ya PACIS TV n’itangazamakuru rya Leta. Yagaragaje ko iri shami rishya rigiye gutanga umusanzu ukomeye mu gutara no gutangaza amakuru n’ibiganiro bifitiye abaturage akamaro, cyane cyane mu gusigasira umuco n’indangagaciro z’Abanyarwanda.

Abakirisitu bari bitabiriye uyu munsi mukuru na bo bagaragarije ICK News ibyishimo batewe no kubona iri shami rifunguwe iwabo. Ndahimana Charles yavuze ko PACIS TV ari ishema kuri Diyosezi ya Kabgayi,

Ati:“Twishimiye cyane ko uyu munsi mukuru wa Mashami uhuriranye no gufungura iri shami iwacu. Ni igikorwa gikomeye kidufasha gukurikira ubutumwa bw’Imana n’amakuru y’iterambere. Turashimira abepisikopi bacu kuri iki gikorwa cyiza kidufasha gukura mu buryo bw’umwuka no mu mibereho.”

Iri shami rishya rya PACIS TV i Kabgayi rije ryiyongera ku bikorwa by’iyi televiziyo imaze imyaka itandatu itanga umusanzu mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda, binyuze mu makuru, ibyegeranyo n’ibiganiro bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *