Padiri Jean de Dieu Hodari yagizwe Igisonga cy’Umwepiskopi wa Kabgayi nyuma y’imyaka itatu hari icyuho
Mu misa yabaye kuri uyu wa 1 Mata 2026, Myr Balthazar Ntivuguruzwa yatangaje ko yatoreye Padiri Hodari kuba igisonga (Vicaire Général), yemeza ko yamutoye kubera ubunararibonye n’ubushobozi, asaba abakristu kumushyigikira muri izi nshingano nshya.
Nyuma y’imyaka isaga itatu Diyosezi ya Kabgayi idafite Igisonga cy’Umwepiskopi, Padiri Jean de Dieu Hodari yatorewe gufasha Umwepiskopi, icyemezo cyatangajwe ku mugaragaro na Myr Balthazar Ntivuguruzwa mu Misa y’Amavuta Matagatifu yo ku wa 01 Mata 2026, kikakirwa n’abakristu benshi n’ibyishimo.
Mu itangazo rye, Myr Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko yahisemo Padiri Hodari nyuma yo kubitekerezaho no kubisengera, agaragaza ko yishimiye uko abakristu babyakiriye.
Ati: “Nabitangarije imbaga y’Imana: abasaseridoti, abihayimana, Abalayiki ndetse n’urubyiruko. Nishimiye rero ko na bo babyakiranye ibyishimo. Akeneye na we gushyigikirwa, namubwiye ko nzamuba hafi kuko rwose namutoye kugira ngo dufatanye ubutumwa bwe.”
Yakomeje asobanura ko Padiri Hodari ari umusaseridoti ufite ubunararibonye buhagije, wagaragaje ubushobozi mu nzego zitandukanye za Kiliziya.
Ati: “Ni umusaseridoti wabaye mu burezi, haba muri Seminari Nto ya Kabgayi, yakoze mu maserivisi anyuranye haba hano muri Diyosezi ya Kabgayi yewe ndetse no ku rwego rw’Inama Nkuru y’Abepiskopi. Yabaye umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.”
Myr Balthazar yanagaragaje ko afite icyizere ko Padiri Hodari azitwara neza muri izi nshingano nshya, cyane cyane mu gufasha abasaseridoti bato no gukomeza ubutumwa bwa Diyosezi.
Yagize ati: “Ndizera yuko nk’uko yafashe ingabire y’Imana mu gihe cyashize akora ubutumwa hano muri Diyosezi ya Kabgayi, azafatanya n’abandi mu gukomeza umurimo wa gishumba.”
Padiri Jean de Dieu Hodari asanzwe azwi mu mirimo y’uburezi n’ubuyobozi, aho yigeze kuyobora Seminari Nto ya Kabgayi ndetse akaba anasanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Mbere y’izi nshingano, yari ari mu muryango w’abamonaki b’Abatrapisti, aho yakoreraga mu monasiteri ya Abbey of Gethsemani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iri shyirwaho rije gusiba icyuho cyari kimaze igihe muri Diyosezi ya Kabgayi, nyuma y’uko uwari ushinzwe uwo mwanya mbere, Myr Papias Musengamana, agizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba.
