Papa Leo XIV yasabye abayobozi b’isi gushyira imbere ibiganiro by’amahoro kuruta gushora intambara
Papa Leon XIV yagaragaje ko Pasika ikwiye kuba igihe cyo kugarura ituze kuruta gushora intambara, ashimangira ko ibiganiro ari wo muti w’intambara n’urugomo.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yongeye gusaba abayobozi b’ibihugu bitandukanye ku Isi gushyira imbere ibiganiro by’amahoro, aho gukomeza inzira y’intambara n’urugomo bikomeje guteza akababaro ku batuye Isi.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 31 Werurwe 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Castel Gandolfo, agaragaza impungenge zikomeye ku ntambara n’ubwicanyi bikomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi.
Papa Leo XIV yagize ati “Mbasabye kugaruka ku meza y’ibiganiro. Dushake ibisubizo by’ibibazo, dushake uburyo bwo kugabanya urugomo turimo guteza imbere, kugira ngo amahoro, cyane cyane muri ibi bihe bya Pasika, asagambe mu mitima yacu.”
Yavuze kandi ko afite icyizere ku bayobozi bagaragaza ubushake bwo guhagarika intambara, aho yagarutse kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wavuze ko yifuza ko intambara zirangira.
Ati: “Numvise ko Perezida Trump aherutse kuvuga ko ashaka kurangiza intambara. Twizere ko ari gushaka inzira yo kuyivamo, inzira yo kugabanya ubwicanyi n’ibitero by’amasasu, kuko ibyo byagira uruhare rukomeye mu kugabanya urwango rukomeje kwiyongera cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati n’ahandi.”
Papa Leo XIV yashimangiye ko Pasika ari igihe cyihariye cyo kuzirikana ku mahoro n’urukundo, ariko anagaragaza ko Isi igikomeje kurangwa n’imibabaro myinshi.
Yagize ati: “Pasika ikwiye kuba igihe gitagatifu kurusha ibindi byose mu mwaka. Ni igihe cy’amahoro ariko nk’uko tubibona, henshi ku Isi hari imibabaro myinshi, hari urupfu rw’abantu, harimo n’abana b’inzirakarengane.”
Yakomeje anenga abakomeje guteza imbere intambara, agira ati: “Duhora dusaba amahoro, ariko hari benshi bashaka guteza imbere urwango n’urugomo n’intambara.”
Yasoje asaba abantu bose by’umwihariko abakirisitu gusenga no kuzirikana abari mu kaga, agira ati “Dusengere abahuye n’ingaruka z’intambara, dusenge kugira ngo habeho amahoro mashya, ashobora guha ubuzima bushya abantu bose.”
