Kiliziya isanga kudategura kubaka umuryango no kutumva inshingano z’urugo biri mu biri gutiza umurindi gatanya mu Rwanda
3 mins read

Kiliziya isanga kudategura kubaka umuryango no kutumva inshingano z’urugo biri mu biri gutiza umurindi gatanya mu Rwanda

Kiliziya Gatolika ivuga ko ubusabe bwo gushyingiranwa butiteguwe neza no kutumva inshingano z’urugo, biri mu bituma ingo zirenga 4,400 zarasenyutse muri 2025, aho 41% zari zitaramara imyaka 10 zibana.

Mu gihe umuryango ari inkingi y’iterambere ry’igihugu, ikibazo cy’isenyuka ry’ingo gikomeje kugaragara nk’imbogamizi ikomeye mu mibereho y’abaturage. Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yashyizwe ahagaragara ku wa 15 Mata 2026 igaragaza ko mu mwaka wa 2025, ingo 4,479 zanditswe ko zatandukanye, muri zo 2,629 zikaba zaraciwe binyuze mu nkiko.

Iyi mibare kandi igaragaza ko 41.1% by’izo ngo zari zitaramara imyaka 10 zibana, ibintu byateje impungenge mu nzego zitandukanye, harimo na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Iyi mibare yagarutsweho na Padiri Fraterne Nahimana, umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, nyuma y’Inama yabaye ku wa 17 Mata 2026 ku Ruyenzi, iyobowe na Myr Edouard Sinayobye, Perezida w’iyo Komisiyo aho basuzumye uko umuryango uhagaze n’ingamba zikwiye gufatwa.

Kiliziya ivuga ko ari igikuba cyacitse kuba izo ngo zose zarasenyutse

Nyuma y’iyo raporo, Kiliziya Gatolika yagaragaje impungenge zikomeye, ivuga ko ikibazo cy’isenyuka ry’ingo gikwiye gufatwa nk’ikintu gikomeye cyane.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Padiri Fraterne Nahimana, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko Kiliziya ibona gatanya nk’ikibazo gikomeye cyane ku buryo ikita igikuba cyacitse.

Yagize ati: “Imiryango iyo yahuye n’ibibazo byo gutandukana kwa hato na hato, burya twebwe nka Kiliziya dusanga ari igikuba kiba cyacitse. Ni igikuba kiba cyacitse kuko ubundi abinjiye mu mugambi w’Imana bagasezerana bizira gutandukana.”

Aya magambo agaragaza uko Kiliziya ifata isezerano ry’abashakanye nk’irishingiye ku Mana kandi ridakwiye gusenyuka.

Padiri Nahimana kandi asanga ikibazo nyamukuru kiri mu buryo abantu binjira mu rushako batiteguye bihagije.

Yagize ati: “Byamaze kugaragara y’uko izo ngo zitandukana, akenshi biba byarapfuye hakiri kare. Kwinjira mu mubano w’abashakanye bidateguwe neza, abantu batumva ubuzima bagiye kwinjiramo n’inshingano zabwo nshya kandi badafite aho bazihungira kandi bagomba kuzisohoza.”

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Kiliziya Gatolika ivuga ko yashyize imbaraga mu gutegura abitegura kurushinga no guherekeza ingo zikiri nto.

Padiri Nahimana ati: “Kiliziya ntabwo igendera gusa kuri raporo, ahubwo isanzwe ishishikajwe n’uko imiryango yabana kandi ikabana mu bumwe buzira gutandukana.”

Yasobanuye ko amasomo y’amezi atandatu atangwa mbere yo gushyingiranwa atagamije kubangamira abantu, ahubwo ari ukubategura.

Ati: “Si ukugarura abantu, ahubwo ni ukubategura kugira ngo bazubake ingo zihamye.”

Kiliziya inagaragaza ko imyaka itanu ya mbere y’urushako ari yo ikunze kugaragaramo ibibazo byinshi.

Padiri Nahimana ati: “Niba muri raporo wumva ko 41% batandukanye bari batarageza ku myaka 10 babana, Kiliziya ivuga ko mu myaka 5 ya mbere ari ngombwa ko ingo ziherekezwa.”

Iyi gahunda igamije gufasha ingo nshya guhangana n’ibibazo hakiri kare no kubaka umuryango uhamye.

Kiliziya isanga ikibazo cy’isenyuka ry’ingo ari ikibazo cy’umuryango mugari, gisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Mu gihe imibare igaragaza ko gatanya ziyongera, icyizere ni uko gutegura neza abagiye kurushinga no gukomeza guherekeza ingo nshya bishobora gufasha kugabanya isenyuka ry’imiryango no kubaka sosiyete ihamye.Bottom of Form

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *