True Promises yongeye kugaragaza ubuhanga bwayo mu ndirimbo nshya Gologota
2 mins read

True Promises yongeye kugaragaza ubuhanga bwayo mu ndirimbo nshya Gologota

Iyi ndirimbo ije yibutsa igitambo cya Kristo wapfiriye abanyabyaha, mu gihe abakunzi b’indirimbo zo kuramya n’abandi bose bari mu bihe bitaboroheye, bityo bashaka ubutumwa bubahumuriza mu bihe bikomeye.

Itsinda ry’abaririmbyi baramya bakanahimbaza Imana rya True Promises ryashyize hanze indirimbo nshya yise Gologota, igamije kwibutsa abakirisitu igitambo cya Yesu Kristo ku musaraba no kubaha ihumure mu bihe benshi bavuga ko bitoroshye bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi zabaye ikimenyabose zirimo Mana urera, yakoranye na Benjamin Dube mu 2021 mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije isi.

Iyo ndirimbo yakunzwe cyane mu matorero atandukanye no mu matsinda aramya, aho yakomeje kwifashishwa mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana mu bihugu byinshi.

Mu butumwa buyigize, indirimbo Gologota igaruka ku mibabaro Kristo yanyuzemo ku musaraba, aho abaririmbyi baririmba bagira bati: “Yesu yabambwe ku bw’abanyabyaha kugira ngo batarimbuka.”

Iyi ndirimbo ije nk’igisubizo ku bakunzi b’uyu muziki bashaka ubutumwa bubahumuriza kandi bukabaha icyizere. Amagambo yayo ashimangira imbabazi n’urukundo rwa Kristo, ibintu bikenewe cyane mu gihe isi ihanganye n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho.

Itsinda True Promises rifite amateka akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rikaba rimaze kumenyekana cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

Ryatangiye ibikorwa by’ivugabutumwa mu 2009, rikora ibitaramo n’ibikorwa bitandukanye mu bihugu byo mu karere no ku migabane itandukanye ndetse rifite amashami mu bihugu birimo Kenya, u Burundi, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu rwego rwo gukomeza kwegera abakunzi baryo, iri tsinda rikoresha imbuga nkoranyambaga n’umuyoboro waryo wa YouTube uzwi nka True Tunez, aho rinyuza ibihangano byaryo n’ubutumwa bwiza.

Indirimbo Gologota ije yiyongera ku zindi nyinshi zirimo Nzamutegereza, Umwami Ni Mwiza na Narababariwe, bikomeza gushimangira umwanya iri tsinda rifite mu guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO NSHYA YA TRUE PROMES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *