Ndagushimira kuba uri umugabo mwiza! Karasira Clarisse n’umugabo we bizihije imyaka itanu y’urushako banizihiza isabukuru y’amavuko
2 mins read

Ndagushimira kuba uri umugabo mwiza! Karasira Clarisse n’umugabo we bizihije imyaka itanu y’urushako banizihiza isabukuru y’amavuko

Nyuma y’imyaka itanu babanye, Ifashabayo Sylvain Dejoie na Karasira Clarisse bagaragaje urukundo rushingiye ku kwizera Imana no gushyigikirana mu rugendo rw’ubuzima n’ubuhanzi.

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Karasira Clarisse, yizihije imyaka itanu amaze arushinze n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, mu munsi wihariye wanahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mugabo we, bagaragaza ibyishimo n’ishimwe ku rugendo rw’urukundo rwabo.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Clarisse yagaragaje ko uwo munsi ari uwihariye kuri bo bombi, kuko wahuriranye no kwizihiza ibintu bibiri icyarimwe.

Yagize ati: “Uyu munsi ni uw’ibyishimo bibiri kuri twe! Twizihiza imyaka itanu tumaze dushinze urugo ndetse n’isabukuru y’amavuko y’umugabo wanjye. Turashimira cyane Imana yo mu ijuru ku migisha yose yaduhaye mu rugendo rwacu.”

Yakomeje ashimangira urukundo n’ishimwe afitiye umugabo we wamubereye inshuti ya hafi, umufasha mwiza, umubyeyi mwiza w’abana, maze amushimira uruhare rwe mu buzima bw’umuryango.

Ati: “Mukundwa wanjye Sylvain Dejoie, ndagushimira kuba uri umugabo mwiza, umubyeyi wita ku bana bacu ndetse n’inshuti yanjye ya hafi iteka ryose. Tuzakomezanya iteka ryose, tugana imbere.”

Umugabo we Sylvain Dejoie nyuma yo kubona ubu butumwa ntiyatinye kugaragaza amarangamutima ye, maze asubiza umugore we amagambo yuzuye urukundo n’amashimwe, agaragaza ko yishimira ubuzima babanye.

Ati: “Urakoze mukundwa wanjye. Igihe kirihuta cyane! Nishimiye cyane kubana nawe ubuzima bwose, kandi ndanezerewe kuba uri nyina w’abana bacu.”

Yakomeje ashimira Imana n’ababyeyi babo bagize uruhare mu kubahuza no kubafasha kubaka umuryango wabo bahuriyeho.

Agira ati: “Ndashimira ababyeyi bacu bo ku isi n’abo mu ijuru baduhaye amahirwe yo kuba turi kumwe no kubaka umuryango wacu. Ndagukunda urukundo rutagira iherezo.”

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kugaragara mu 2017, ubwo bahuriraga mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Mutamuliza Annonciata uzwi nka Kamaliza, aho Sylvain Dejoie yari mu bagiteguye. Ni bwo batangiye kumenyana, urukundo rwabo rugenda rukura kugeza bashinze urugo.

Uretse kuba ari umugabo wa Clarisse, Sylvain Dejoie anazwi nk’umujyanama we mu by’umuziki, aho akomeje kugira uruhare mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, by’umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma y’imyaka itanu ishize bashinze urugo, Karasira Clarisse n’umugabo we bakomeje kugaragaza ko urukundo rwabo rukomeje gukura, rushingiye ku kwizera Imana no gushyigikirana, ibintu benshi bafata nk’urugero rwiza ku bashaka kubaka imiryango ihamye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *