Niba hari ushaka kunenga ko mvuga Ivanjili, abikore ashingiye ku kuri_Papa Leo XIV yongeye gukomoza kuri Donald Trump
1 min read

Niba hari ushaka kunenga ko mvuga Ivanjili, abikore ashingiye ku kuri_Papa Leo XIV yongeye gukomoza kuri Donald Trump

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere yo kuva i Castel Gandolfo, Papa Leo XIV yasubije ku byavuzwe na Donald Trump, ahamya ko Kiliziya ihora irwanya intwaro za kirimbuzi kandi igaharanira amahoro ku isi.

Papa Leo XIV yongeye gushimangira ko inshingano nyamukuru za Kiliziya Gatolika ari ukwamamaza Ivanjili no guharanira amahoro, agaragaza ko uwamunenga ku butumwa atanga akwiye kubikora ashingiye ku kuri.

Ibi yabivuze ku wa Kabiri nimugoroba mbere yo kuva i Castel Gandolfo asubira i Roma, aho yagiranye ikiganiro kigufi n’abanyamakuru. Icyo kiganiro cyabaye nyuma y’amagambo aherutse kuvugwa na Donald Trump wamunenze ku bijyanye n’intwaro za kirimbuzi.

Papa Leo XIV yavuze ko ubutumwa bwa Kiliziya budahinduka, aho yagize ati: “Inshingano za Kiliziya ni ukwamamaza Ivanjili no kubwiriza amahoro. Niba hari ushaka kunenga ko mvuga Ivanjili, abikore ashingiye ku kuri.”

Yibukije kandi ko Kiliziya imaze igihe kinini ihamagarira isi kwamagana ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Ati: “Mu myaka myinshi ishize, Kiliziya yakomeje kuvuga yeruye ko irwanya intwaro zose za kirimbuzi, bityo nta gushidikanya kuri uwo mwanya.”

Aya magambo aje akurikira ibyo Donald Trump yavuze ko Papa yaba ashyigikiye Iran mu gushaka intwaro za kirimbuzi, ibintu Trump yagaragaje ko bishobora gushyira Abagatolika mu kaga.

Papa Leo XIV yahakanye ibyo ashinjwa, ashimangira ko yifuza ko ubutumwa bwe bwumvwa hashingiwe ku gaciro k’Ijambo ry’Imana. Yagize ati: “Icyo nifuza gusa ni ukumvwa kubera agaciro k’Ijambo ry’Imana.”

Yanibukije ko ubutumwa bwe bwa mbere akimara gutorwa nk’Umushumba wa Kiliziya ku isi bwari ubusaba amahoro, agira ati: “Kuva natorwa naravuze nti ‘Amahoro abe muri mwe.’”

Papa Leo XIV yanatangaje ko ateganya kugirana ibiganiro na Marco Rubio ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi. Yagaragaje ko yizeye ko iyo nama izaba umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo byagutse birebana n’umubano wa Kiliziya n’Amerika ndetse n’amahoro mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *