SECAM yamaganye ihohoterwa riri gukorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo
Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi Gatolika muri Afurika na Madagascar ryagaragaje ko ibikorwa by’urugomo n’ivangura bibangamiye ubumuntu, risaba ubuyobozi bwa South Africa gufata ingamba zihuse zo kurinda abahatuye bose.
Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi Gatolika muri Afurika na Madagascar (SECAM) ryatangaje ko rihangayikishijwe n’ihohoterwa rikomeje kugaragara muri Afurika y’Epfo, aho abanyamahanga baturutse mu bindi bihugu bya Afurika bakomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’urugomo bifitanye isano n’ivangura.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 5 Gicurasi 2026, ryashyizweho umukono na Perezida wa SECAM, Fridolin Cardinal Ambongo, iri huriro ryamaganye rikomeje ibikorwa by’ihohoterwa, rivuga ko bihabanye n’indangagaciro z’ubumuntu n’ubuvandimwe bw’Abanyafurika.
Ryagize riti: “Ibi bikorwa by’urugomo bifitanye isano n’ivangura rishingiye ku kuba umuntu ari umunyamahanga bihabanye n’indangagaciro z’ubumuntu n’ubuvandimwe bwacu.”
SECAM yagaragaje ko yifatanyije na Southern African Catholic Bishops’ Conference mu kurengera abimukira bahohoterwa, inihanganisha imiryango y’abahuye n’ibi byago. Yanibukije ko buri muntu yaremwe mu ishusho y’Imana, bityo agomba kubahwa hatitawe ku gihugu akomokamo cyangwa umuco we.
Iri huriro ryashimangiye ko ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga ari ugutesha agaciro ubumuntu n’ihame ry’ubuvandimwe rusange.
Rigira riti: “Umunyamahanga ntakwiye gufatwa nk’umwanzi, ahubwo ni umuvandimwe ukeneye kurengerwa.”
SECAM yanagaragaje ko nubwo ibihugu bifite uburenganzira bwo kurinda ubusugire bwabyo, abimukira na bo bagomba kubahiriza amategeko n’umuco by’igihugu bakiriyemo, ariko ibi bigakorwa hubahirizwa uburenganzira bwabo nk’abantu.
Yongeyeho ko ibikorwa by’urugomo byabaye muri Afurika y’Epfo binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko African Charter on Human and Peoples’ Rights, irengera uburenganzira bwo kubaho, agaciro ka muntu n’umutekano.
SECAM yasabye Guverinoma ya Afurika y’Epfo gufata ingamba zihuse kandi zirambye, zirimo gukora iperereza ridafite aho ribogamiye no gukurikirana ababigizemo uruhare, ndetse no guhagarika ibikorwa byo kwihanira. Yanahamagariye African Union kugira uruhare rufatika mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku ivangura.
Iri tangazo rije rikurikira iminsi ishize hagaragara ibikorwa by’urugomo byibasiye abanyamahanga muri Afurika y’Epfo, aho bamwe bashinjwa gufata akazi kagenewe abenegihugu no guteza umutekano muke. Ibi byatumye bamwe bahasiga ubuzima, abandi barakomereka ndetse n’imitungo irangirika.
Mu gusoza, SECAM yijeje abahuye n’ibi bikorwa ko Kiliziya izakomeza kubaba hafi mu buryo bwa Roho n’ubufasha, ibibutsa ko batari bonyine muri ibi bihe bikomeye.