Diyosezi ya Kabgayi yasabye ababyeyi n’abarezi gufatanya kubaka ejo heza h’abana
2 mins read

Diyosezi ya Kabgayi yasabye ababyeyi n’abarezi gufatanya kubaka ejo heza h’abana

Mu gusoza icyumweru cy’Uburezi Gatolika, Padiri Jean Baptiste Twambajimana yavuze ko uburere bwiza budashingira gusa ku gutsindisha abana amasomo, ahubwo ko bugamije kubaka umuntu wuzuye ufite indangagaciro n’imyitwarire myiza izamugirira akamaro mu buzima bwe no muri sosiyete.

Mu gusoza icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Gicurasi 2026, Padiri Jean Baptiste Twambajimana ushinzwe Uburezi Gatolika n’Imyigishirize y’Iyobokamana muri iyi Diyosezi, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ndera neza, nkure neza, nkore neza”, ashimangira ko ubu butumwa bureba buri wese.

Padiri Twambajimana yavuze ko uburere bwiza ari inshingano z’umuryango mugari, aho ababyeyi, abarimu n’izindi nzego bose bakwiye kugira uruhare mu kurera abana neza.

Ati: “Ndera neza, nkure neza, nkore neza, ni nde ubwirwa? Ni njye, ni wowe, ni twe, ni mwe babyeyi, ni mwe barezi, ni twe twese. Kiliziya Gatolika itwibutsa ko uburere bwiza atari ukwita ku bwenge gusa, ni uburere bwa buri wese.

Iyo buri wese yitaweho akiri muto nta kabuza akura neza ndetse bigatanga n’icyizere cy’imikorere ye izaba nta makemwa ejo hazaza.”

Yakomeje asaba ababyeyi n’abarezi kudatererana inshingano bafite zo gutoza abana indangagaciro nziza, avuga ko ibyo bakora uyu munsi bizagira ingaruka ku buzima bw’ibisekuru bizaza.

Ati: “Igihe cyose tubona aba bana haba mu rugo haba ku ishuri, tujye dutekereza tugeze kure twibuke ko icyo tubagomba kizagirira akamaro ibisekuru byinshi kandi ko ibyo tudatunganya cyangwa se ibyo twica nkana bizagira ingaruka kuri benshi mu gihe kiri imbere.”

Padiri Twambajimana yanashimiye Musenyeri Alphonse Rutaganda wagize uruhare mu gutangiza icyumweru cy’Uburezi Gatolika mu Rwanda ubwo yari ashinzwe Ibiro by’Uburezi Gatolika mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Icyumweru cy’Uburezi Gatolika cyatangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2008, kikaba kigamije gushimangira uruhare rw’uburezi bushingiye ku ndangagaciro za gikristu mu kubaka umuntu wuzuye ndetse n’umuryango nyarwanda urangwa n’ubumenyi n’uburere bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *