Nubwo tutumva kimwe politiki, urukundo rw’umuryango ni rwo rwa mbere— Mukuru wa Papa Leo XIV
2 mins read

Nubwo tutumva kimwe politiki, urukundo rw’umuryango ni rwo rwa mbere— Mukuru wa Papa Leo XIV

John Prevost yavuze ko we na barumuna be bafite ibitekerezo bya politiki bitandukanye, ariko bakomeje kubana neza no gukundana, ashimangira ko ibiganiro byabo byinshi bishingira ku buzima bwa buri munsi aho kwibanda ku mpaka za politiki.

John Prevost, mukuru wa Papa Leo XIV, yavuze ko nubwo mu muryango wabo bafite ibitekerezo bitandukanye ku bya politiki, bakomeje kubana mu bumwe no gukundana nk’umuryango.

Mu kiganiro yagiranye na CNN muri gahunda ya “OutFront”, John yavuze ko we, Papa Leo XIV ndetse na mukuru wabo Louis baganira buri cyumweru, ariko bakirinda kujya mu mpaka ndende zishingiye kuri politiki.

Umunyamakuru Erin Burnett yamubajije uburyo umuryango ushobora gukomeza kubana neza kandi utavuga rumwe mu bya politiki, cyane ko ari ikibazo abantu benshi bahura na cyo muri iki gihe.

John Prevost yasobanuye ko iyo baganiriye hari igihe bavuga ku bitekerezo batemeranyaho, ariko bakirinda kubigira ikibazo gikomeye.

Yagize ati: “Nta cyo yavuga cyahindura ibitekerezo byanjye, kandi nta cyo navuga cyahindura ibye, ni yo mpamvu tudata umwanya tubiganiraho cyane.”

Yakomeje avuga ko nubwo imiryango ishobora kugira amakimbirane rimwe na rimwe, umuryango ugomba gukomeza kubumbatira urukundo n’ubumwe.

Ati: “Imiryango irashwana, ariko ntibikuyeho ko umuryango uhoraho.”

John yavuze ko ibiganiro byinshi bagirana biba byibanze ku buzima bwa buri munsi, ibyo buri umwe ari gukora ndetse n’ibishya biri kuba mu buzima bwabo aho gushyira imbaraga mu mpaka za politiki.

Muri icyo kiganiro kandi, John yabajijwe uko yakiriye amagambo ya Donald Trump wanenze Papa Leo XIV, amushinja gushyira Abagatolika mu kaga no kugira ibitekerezo bibi ku bya politiki mpuzamahanga.

Yanabajijwe kandi uko ubuzima bwe bwahindutse nyuma y’uko murumuna we abaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika, cyane cyane nyuma y’ubutumwa bw’iterabwoba ndetse n’amakuru yavugaga ko hatewe igisasu iwe muri Illinois.

John yavuze ko yakomeje ubuzima bwe uko bisanzwe, ashimangira ko ukwizera n’urukundo ari byo bikomeza kumuha imbaraga.

Yanagarutse ku buryo bakuriye mu muryango wubakiye ku kwemera, avuga ko se yajyaga abasomera inkuru zo muri Bibiliya, bagasengera hamwe mbere yo kurya ndetse bakavuga Rozari buri mugoroba.

Muri Mata, Polisi yo muri Illinois yagiye iwe nyuma y’amakuru yavugaga ko hari ibikorwa by’iterabwoba ndetse ko hatewe igisasu iwe, ariko nyuma y’iperereza basanga nta gikorwa nk’icyo cyabaye.

Ibi byakurikiye amagambo ya Trump wavuze ko ashyigikiye mukuru wa Papa Leo XIV witwa Louis kubera ko ashyigikiye gahunda ya MAGA, anenga Papa Leo XIV kubera uko yakomeje kwamagana intambara iri hagati ya Amerika na Iran.

Trump yagize ati: “Nkunda Louis cyane kurusha Leo, kuko Louis ashyigikiye MAGA, ariko Leo we mbona atabyumva.”

Nubwo bafite imyumvire itandukanye ku bya politiki, John Prevost yashimangiye ko urukundo rw’umuryango ari rwo rugomba kuza imbere ya byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *