Boanerges Gospel Group na René & Tracy bazafatanya na Emeline Penzi muri “Narahiriwe Album Launch”
Emeline Penzi yateguye igitaramo cyo kumurika album ye nshya “Narahiriwe”Umuramyi Emeline Penzi, yatangaje ko agiye kumurika album ye nshya yise “Narahiriwe”mu gitaramo kidasanzwe giteganyijwe kuba ku wa 3 Nyakanga 2026.
Iki gikorwa kizabera muri Bethesda Holy Church i Gisozi guhera saa cyenda z’amanywa, kikaba kizinjirwamo ku buntu.Iyi album nshya ije ikurikira urugendo rw’ivugabutumwa Emeline Penzi amaze igihe akora binyuze mu ndirimbo ze zifasha abantu benshi kwegera Imana no gukomeza kwizera.
Emeline Penzi yateguye igitaramo cyo gushimira Imana binyuze muri album “Narahiriwe”
Biteganyijwe ko abazitabira bazabona umwanya wo kumva indirimbo nshya zigize iyi album ndetse n’izindi zakunzwe mu bihe bitandukanye.Abateguye iki gitaramo batangaje ko kizaba gifite umwihariko wo guhuriza hamwe abaririmbyi n’amatsinda atandukanye akora umurimo w’ivugabutumwa. Mu bazifatanya na Emeline Penzi harimo Boanerges Gospel Group, itsinda rizwiho gutanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zifite imbaraga zo gukomeza abakristo.
René & Tracy mu bazaririmba mu gitaramo cya Emeline Penzi

Si Boanerges Gospel Group gusa izaba ihari, kuko kandi umuryango wa René na Tracy nabo bazitabira iki gitaramo nk’abatumirwa badasanzwe. Biteganyijwe ko bazasangiza abazaba bahari ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana, mu rwego rwo gutuma uyu munsi uba uw’umugisha ku bazawitabira.Abakunzi b’umuziki wa Gospel n’abakurikira ibikorwa bya Emeline Penzi barahamagarirwa kuzitabira iki gitaramo ari benshi kugira ngo bashyigikire uyu murimo no kwizihiza intambwe nshya uyu muhanzi agezeho.
Abateguye iki gikorwa bavuga ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo abazakitabira babone umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana.Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo iki gitaramo kibe, imyiteguro irarimbanyije, aho Emeline Penzi n’itsinda rye bakomeje gutegura gahunda zitandukanye zigamije gutuma igitaramo cyo kumurika album “Narahiriwe” kiba kimwe mu bikorwa bikomeye bizaranga umuziki wa Gospel muri uyu mwaka wa 2026.