Abaramyi bo mu Rwanda Bahawe Amahirwe yo Kwigira ku Muramyi Mpuzamahanga Ebuka Songs
2 mins read

Abaramyi bo mu Rwanda Bahawe Amahirwe yo Kwigira ku Muramyi Mpuzamahanga Ebuka Songs

Nyuma yo kuyobora igitaramo gikomeye cya “Pray & Worship” cyabereye muri Bethesda Holy Church i Gisozi, umuramyi w’Umunya-Nigeria Ebuka Songs yakomeje urugendo rwe rw’ivugabutumwa mu Rwanda binyuze mu mahugurwa yihariye yagenewe abakora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gikorwa cyagaragaje ko urugendo rwe rutagarukiye ku gitaramo gusa, ahubwo rugamije no kubaka no gutoza abayobozi b’amakorali n’abaramyi.Aya mahugurwa yateguwe na School of the Spirit, Rwanda, yiswe”Music Ministers Workshop/Ministration”, akaba ateganyijwe kuba ku wa 6 Nyakanga 2026 saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM) muri Bethesda Holy Church ku Gisozi-Gakinjiro.

Nyuma y’Igitaramo, Ebuka Songs Yatangiye Gutoza Abayobozi b’Indirimbo zo Kuramya mu Rwanda

Yagenewe cyane cyane abayobozi b’itsinda ry’abaramyi, abakozi b’itorero, abavugabutumwa bakiri bato ndetse n’abakorerabushake mu murimo w’Imana.Nk’uko gahunda yatangajwe ibigaragaza, ibikorwa bizatangirana n’isengesho, bikurikireho umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, mbere y’uko Ebuka Songs afata umwanya munini wo kwigisha no gukora ivugabutumwa mu gihe cy’amasaha abiri.

Ebuka Songs Akomeje Gusiga Umugisha mu Rwanda binyuze mu Mahugurwa y’Abaramyi

Iki gikorwa kije gikurikira uburyo Ebuka Songs yakiriwe neza n’abakristo bo mu Rwanda mu gitaramo cya “Pray & Worship”, cyitabiriwe n’abantu benshi bashakaga umwanya wo gusenga no kwegera Imana. Abateguye aya mahugurwa bavuga ko icyifuzo ari ugufasha abaramyi kurushaho gukura mu murimo no gusobanukirwa inshingano zabo mu ivugabutumwa.

Ebuka Songs amaze kubaka izina rikomeye muri Afurika kubera indirimbo ze ziganjemo ubutumwa bwo gusenga, kwezwa no kwiyegurira Imana. Indirimbo zirimo I Will Pray, Calling My Name (I’m a Soldier) na Jesus Oh zakomeje kumenyekanisha umurimo we, bituma atumirwa mu bihugu bitandukanye kugira ngo ayobore ibihe byo kuramya no kwigisha.

Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Ebuka Songs bavuga ko kuba yakomeje gahunda z’umurimo mu Rwanda nyuma y’igitaramo cye ari ikimenyetso cy’uburyo igihugu gikomeje kuba kimwe mu bihugu byitabirwa n’abakozi b’Imana mpuzamahanga. Biteganyijwe ko aya mahugurwa azasigira abaramyi n’abayobozi b’amatsinda y’ivugabutumwa ubumenyi n’umurava bizabafasha gukomeza umurimo wabo neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *