Umukobwa wahagaritse ubukwe bwe yatunguye benshi yemera ko ari we wakoze amakosa
Umukobwa wo muri Nigeria witwa Chidima Praise yahagaritse ubukwe bwe bwari bwaramaze gutangazwa, ibintu byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, aho kwemera ko uwari umukunzi we ashyirwa mu majwi, yatangaje ko ikibazo cyaturutse kuri we, ashimangira ko batandukanye bumvikanye kandi bababariranye, anasaba abantu kubaha ubuzima bwe bwite mu gihe ari gukira ibikomere.
Chidima Praise, umukobwa ukomoka muri Nigeria, yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko ubukwe bwe bwari bwarateganyijwe butakibaye, ndetse ko n’isezerano ryo gushyingiranwa (engagement) ryarangiye.
Mu butumwa yashyize kuri Facebook, Chidima yabwiye inshuti, abo mu muryango n’abari bamaze kumwifuriza ibyiza ko yafashe icyemezo cyo guhagarika ubukwe, anabashimira amasengesho n’inkunga bari bamuhaye.
Yanditse ati: “Ndashaka kumenyesha buri wese ko ubukwe nari naratangaje butakibaye kandi ko isezerano ryo gushyingiranwa ryarangiye.”
Nyuma y’ubwo butumwa, benshi batangiye gukeka ko uwari kuzamubera umugabo ari we wabigizemo uruhare. Icyakora Chidima yahise ashyira hanze ubundi butumwa busobanura ko atari ko byagenze.
Yavuze ko ari we wakoze amakosa mu mubano wabo, kandi ko atari ukwemera icyaha kugira ngo agaragare nk’intwari, ahubwo ko ari ukuri.
Yagize ati: “Ni njye wakoze amakosa muri uyu mubano. Si ukwiyitirira amakosa ngo ngire ngo ndi intwari, ahubwo ni ukuri.”
Uyu mukobwa yavuze ko nyuma y’icyo kibazo, impande zombi z’imiryango zicaranye, basenga hamwe n’abapasiteri b’uruhande rw’uwari umukunzi we, maze bagafata icyemezo cyo gutandukana mu mahoro.
Yasobanuye ko habaye ibiganiro, buri wese agasaba undi imbabazi, ndetse ko nta makimbirane cyangwa intonganya zabaye.
Yagize ati: “Twaganiriye, turababarirana, dupfukama dusaba imbabazi. Abapasiteri baradusabiye, hanyuma dutandukana mu mahoro. Nta drama cyangwa ikibazo cyabaye.”
Chidima yanahakanye amakuru yavugaga nabi uwari kuzamubera umugabo, avuga ko atari umuntu mubi, kandi na we atari umugore mubi, ahubwo ko bombi bumvikanye guhagarika ubukwe.
Yagize ati: “Si umugabo mubi, nanjye si ndi umugore mubi. Ubukwe bwarahagaze, kandi icyo cyemezo twagifashe twembi tubyemeranyije.”
Nubwo abantu benshi bakomeje kumusaba gusobanura impamvu nyakuri yatumye ubukwe buhagarara, Chidima yavuze ko atiteguye kugira ibindi atangaza kuri icyo kibazo, asaba ko ubuzima bwe bwite bwubahwa mu gihe ari guhangana n’ibihe bikomeye.
Yanavuze ko yahisemo gutangaza ihagarikwa ry’ubukwe kuko yari yarabanje gutangaza ubutumire bwabwo, bityo yumva ari byo bikwiye kugira ngo asoze icyo gice cy’ubuzima bwe mu mucyo, nubwo atari uko hari uwo abifitiye umwenda wo kubisobanura.
Iyi nkuru yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimye ubutwari bwe bwo kwemera amakosa no kurengera isura y’uwari umukunzi we, mu gihe abandi bavuze ko kuba impande zombi zaratandukanye mu mahoro no kubabarirana ari urugero rw’ubukure mu gukemura ibibazo by’urukundo.