KORALI SHALOM YONGEWE MU BAZATARAMA “UMURYANGO MWIZA LIVE CONCERT – SEASON 3” AMATIKE YAMAZE KUJYA KU ISOKO
Shalom Choir ADEPR Nyarugenge yongewe ku rutonde rw’amakorali azataramira abazitabira igitaramo ngarukamwaka “UMURYANGO MWIZA LIVE CONCERT – SEASON 3”, gitegurwa na Family of Singers Choir ibarizwa muri EPR Paroisse Kiyovu.
Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, kuri Camp Kigali, aho abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana bazahurira mu mwuka w’ibyishimo, kuramya no kwakira ubutumwa bwubaka binyuze mu ndirimbo.
Kuba Korali Shalom ADEPR Nyarugenge yongewe ku bazataramira kuri iki gitaramo ni inkuru yakiriwe neza n’abakunzi bindirimbo zokuramya no guhimbaza Imana, kuko iyi korali izafatanya na Family of Singers Choir mu gutanga umuziki wuje ubutumwa n’umwimerere.
Abategura iki gitaramo bavuga ko kongeramo Korali Shalom biri mu mugambi wo gutegura igitaramo kizahuza amakorali n’abaririmbyi bafite ubutumwa bwubaka, hagamijwe guha abantu umwanya wo kwishimira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana no gukomeza indangagaciro z’umuryango.
Abateganya kuzitabira UMURYANGO MWIZA LIVE CONCERT – SEASON 3 baramenyeshwa ko amatike yamaze kujya ku isoko kandi ashobora kugurwa.
Amatike ashobora kugurwa hifashishijwe urubuga rwateguwe n’abategura iki gitaramo: www.familyofsingerschoir.rw
Abategura igitaramo barakangurira abazacyitabira kugura amatike hakiri kare, kugira ngo batazazabura amahirwe yo kwibonera iki gitaramo cyihariye kizahuriza hamwe abakunzi ba Gospel ahantu hamwe.
Imiryango izafungurwa saa 9:00 PM.
UMURYANGO MWIZA LIVE CONCERT – SEASON 3 ifite intego yo guteza imbere umuco wo kubana neza, gusangira ibyishimo no gukomeza umuryango binyuze mu muziki wa Gospel.
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ishingiye ku magambo yo muri Yosuwa 24:15, agira ati:“Ariko njye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.” Ubu butumwa bushimangira uruhare rw’umuryango mu gukomeza kwizera, gukorera Imana no kubaka urugo rushingiye ku ndangagaciro nziza.
Kongeramo Korali Shalom ADEPR Nyarugenge bikomeje kongera uburemere n’ubwiza bw’iki gitaramo, ndetse bigatanga icyizere ko UMURYANGO MWIZA LIVE CONCERT – SEASON 3 kizaba umwanya wihariye wo guhimbaza Imana, kwishimana no gukomeza ubutumwa bw’umuryango binyuze muri muzika ya Gospel.
Ku Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, abakunzi ba Gospel bazahurira kuri Camp Kigali mu gitaramo cyibanda ku muziki, ukwizera n’umuryango.

