Jesca Mucyowera, Eric na Aime Frank mu bazafatanya na Prosper Nkomezi mu gitaramo gikomeye kizabera mu mugi wa Phoenix
Prosper Nkomezi agiye guhuriza hamwe abaramyi nyarwanda baba mu mahanga mu gitaramo kimweUmuramyi Prosper Nkomezi yateguye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana kizabera muri Leta ya Arizona, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azahurira ku rubyiniro n’abandi baramyi nyarwanda basanzwe baba mu mahanga.Iki gitaramo cyiswe “Prosper Nkomezi Live Tour in USA Phoenix-Arizona Edition” giteganyijwe ku Cyumweru tariki 4 Ukwakira 2026.
Phoenix, AZ 85051 Abateguye iki gitaramo bagamije guha abakunzi ba Gospel umwanya wo gusangira indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu gitaramo cyitezweho guhuza Abanyarwanda baba muri Amerika n’abandi bakunzi b’umuziki wa Prosper Nkomezi.Prosper Nkomezi, uri mu baramyi bafite izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo, azaba ari ku isonga mu bazagira umwanya munini muri iki gitaramo. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo “Nzayivuga,” “Singitinya,” “Nzakingura” na “Ntujya uhinduka.” “Nzakingura” ni imwe mu ndirimbo zafashije Nkomezi gukomeza gutanga ubutumwa bushingiye ku kwizera no ku buryo Imana ikingurira abayiringira inzira.

Mu bazitabira iki gitaramo kandi harimo Jesca Mucyowera, umwe mu baramyi nyarwanda bakomeje kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo zabo z’ubutumwa. Mucyowera azwi mu bihangano birimo Yesu Arashoboye na Jehovah Adonai,Undi muramyi uzagaragara kuri uru rubyiniro ni Eric Byiringiro uzwi nka Kadogo, wamamaye cyane mu itsinda Healing Worship Team ndetse no muri Kingdom of God Ministries.
Phoenix igiye kwakira ijoro ridasanzwe ry’umuziki wa Gospel nyarwanda
Mu bihangano byamuhaye izina rikomeye harimo Calvary, nzamuhimbaza nizindi mu gihe nk’umuhanzi wigenga amaze kumenyekana cyane mu bitaramo byo kuramya ubutumwa bwe bukaba bushishikariza abantu gukomera no kwamamaza umwami Yesu.Igitaramo kandi kizagaragaramo Aime Frank, na we umaze igihe azwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba asanzwe akorera ibikorwa bye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ndirimbo zamwubakiye izina harimo Ubuhamya bw’ejo, Umugisha, mu gihe aherutse gukomeza ibikorwa bye mu ndirimbo nka “Ndakwizeye Yesu.Kuba aba baramyi bazahurira ahantu hamwe ni kimwe mu bintu bishobora gutuma iki gitaramo kiba umwanya wihariye ku bakunzi ba Gospel nyarwanda baba muri Amerika.
Buri umwe muri bo azaba afite umwanya wo kugeza ku bitabiriye ubutumwa bw’Imana binyuze mu ndirimbo, mu gihe abateguye iki gitaramo bategereje ko kizaba umwanya wo gusenga, kuramya no kongera guhuza Abanyarwanda baba hanze y’igihugu.Ku bijyanye n’amatike, igiciro cy’itike ya Silver ni amadolari 35, mu gihe itike ya Gold ari amadolari 60, naho abashaka kujyana nk’abashakanye bashobora kubona itike ya Silver ya $60 ku bantu babiri.
Hari kandi Ticket Sponsor ya $100, mu gihe abashaka andi makuru cyangwa amatike bashobora gukoresha nimero +1 (602) 536-2792.Iki gitaramo cya Prosper Nkomezi kije gikomeza urugendo rw’abaramyi nyarwanda rwo kugeza ubutumwa bw’indirimbo za Gospel ku Banyarwanda n’abandi bantu baba hanze y’u Rwanda. Ku itariki ya 4 Ukwakira 2026, Phoenix izaba ihuriro ry’amajwi ya Prosper Nkomezi, Jesca Mucyowera, Eric Byiringiro na Aime Frank, mu ijoro rizibanda ku kuramya, guhimbaza no gusangira ubutumwa bw’ukwizera.
Igitaramo cya Prosper Nkomezi kigiye guhuza Abanyarwanda baba muri Amerika:

