Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 23 Kanama
Turi ku wa 23 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 235 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 130 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka aba abaguye mu bikorwa by’ubucakara hanazirikanwa abaharaniye ihagarikwa ryabwo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1990: Arménie yabonye ubwigenge yigobotora ubukoloni bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
1990: U Budage bw’Uburengerazuba n’ubw’Uburasirazuba byatangaje ko bizihuza ku wa 03 Ukwakira uwo mwaka.
1991: (…)

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Rose
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1990: Arménie yabonye ubwigenge yigobotora ubukoloni bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
1990: U Budage bw’Uburengerazuba n’ubw’Uburasirazuba byatangaje ko bizihuza ku wa 03 Ukwakira uwo mwaka.
1991: Uburyo bwifashishwa mu gukoresha imbuga za internet bwa ‘World Wide Web’ (WWW) bwatangiye gukoreshwa mu buryo bwa rusange.
2011: Muammar Gaddafi wayoboraga Lbya yakuwe ku butegetsi ubwo inyeshyamba zafataga inkike z’urugo rwe rwa Bab al-Azizia.

2023: Indege yihariye yari itwaye abacanshuro b’Abarusiya ba Wagner Group, yakoze impanuka abari bayirimo bose uko ari 10 bahasiga ubuzima.
Mu muziki
2017: Umuhanzi Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Slowly” yaciye agahigo ko kuba iya mbere y’Umunyarwanda irebwe n’abarenga miliyoni 135 ku rubuga rwa YouTube.

Abavutse
1932: Houari Boumediene wabaye perezida wa kabiri wa Algérie.
1978: Havutse Kobe Bryant wubatse ibigwi mu mukino wa Basketball muri Amerika.

Abapfuye
2023: Hapfuye Dmitry Utkin, Umurusiya washinze umutwe w’abacanshuro ba Wagner, aho yapfiriye rimwe na Yevgeny Prigozhin wayoboraga uwo mutwe.