Havumbuwe Umuti ukumira vurisi itera SIDA mu mezi atandatu
2 mins read

Havumbuwe Umuti ukumira vurisi itera SIDA mu mezi atandatu

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko abahanga mu buvuzi bamaze kugera ku ntabwe y’urushinge rumwe rushobora guterwa umuntu rukamurinda kwandira Virusi Itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu.

Yabigarutseho mu mpera z’iki cyumweru gishize muri siporo rusange mu mujyi wa Kigali nka kimwe mu biri kunonosorwa n’Inama Mpuzamahanga kuri SIDA iri kubera mu Rwanda kuva tariki 13, Nyakanga 2025 ikaba izamara iminsi itanu.

Minisitiri Nsanzimana, yavuze ko hari urushinge bagiye kujya batera abantu bikabarinda kwandura Virusi Itera SIDA mu gihe kingana n’amezi atandatu.

Ati “Hari agashinge bagiye kujya batera abantu, bakakagutera rimwe mu mezi atandatu bikakurinda kwandura Virusi itera SIDA”.

Umuyobozi mu Muryango Mpuzamahanga Wabafite Ubwandu (Global Network of People Living with HIV), Florance Riako Anam, asobanura ko ari amahirwe ari kuzanwa n’iterambere rya siyansi agahamya ko ari intabwe ikomeye mu kurandura Virusi itera SIDA.

Ati “Uyu ni umuti uterwa mu rushinge inshuro ebyiri mu mwaka ku muntu ufite ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA akaba yarufata kugira ngo yirinde. Izi ni zimwe mu ntabwe turi kubona mu bumenyi kandi duharanira ko abantu begerezwa aya mahirwe mu bwirinzi. Ubwo twaba turi mu nzira yo guca iyi virusi ndetse tugera kwiherezo ry’ubwandu bushya”.

Mu bindi biri gusuzumwa kandi yagarutseho ni ikinini kimwe umuntu azajya afata ku munsi kikamurinda kwandura iyi virusi icyarimwe no gutwara inda zitateganijwe byitwezweho kugabanya inda zitateguwe mu bangavu.

Izi ngamba zije zisanga izindi zari zihari harimo uburyo bw’urushinge buzwi nka “cabotegravir long acting” bwatangiye gukoresha mu Rwanda muri Kanama 2024 mu rwego rwo gufasha abafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi
Itera SIDA ku isonga haza abakora umwuga w’uburaya.

Uyu nawo ni umuti uterwa abantu mu rushinge mu gihe cy’amezi abiri hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, wemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS mu 2022.

Iyi Nama Mpuzamahanga kuri SIDA itegurwa n’Umuryango International Aids Society yitabiriwe n’abasaga ibihumbi 3 barimo abashakashatsi, abafite ubwandu bwa SIDA barebera hamwe umuti urabye mu rwego rwo kurunda SIDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *