Jacky Worshiper mundirimbo nziza cyane”Mbonye Umukiza Mwiza” mu buryo bushya bitumye imitima irushaho kwegera Imana
2 mins read

Jacky Worshiper mundirimbo nziza cyane”Mbonye Umukiza Mwiza” mu buryo bushya bitumye imitima irushaho kwegera Imana

Indirimbo “Mbonye Umukiza Mwiza”, izwi nka nimero ya 20 mu gitabo Gushimisha Imana, ni imwe mu ndirimbo zikomeye zagiye zubaka benshi mu rugendo rwabo rwo kwizera. Uyu munsi, iyi ndirimbo yongeye gusubizwamo ubuzima bushya binyuze mu ijwi rihumuriza rya Jacky Worshiper, umuhanzi ukiri muto ariko umaze kugirira abantu benshi umumaro binyuze mu ndirimbo ziramya kandi zihimbaza Imana.

“Mbonye Umukunzi” izwi cyane kubera amagambo ayikubiyemo, avuga ku rukundo rudasanzwe rwa Yesu Kristo, Umukiza wacu. Umwanditsi wayo atangira avuga ati:

“Mbony’ Umukiza mwiza, ni Yesu Kristo,
Ni W’ urut’ inshuti zose zo mw isi.
Igikundiro cye cyinshi ni cyo cyanyemeje
Kumusanga ngw’ anyuh’agir’ ankize!”

Aya magambo yuje ibyiringiro n’ubwuzu, ashimangira ko Yesu ari inshuti itagereranywa, ikiza, igakomeza, kandi igatera imbaraga abayizera.

Jacky Worshiper, usanzwe azwiho ubuhanga bwo gusubiramo indirimbo zo mu gitabo no kuziririmba mu buryo bwimbitse kandi bworoheje, yongeye kugaragaza impano ye mu gusubiza iyi ndirimbo mu buryo bwe ariko igakomeza guhamya ubutumwa bwayo bw’ukuri.

Uyu muhanzi, ukunzwe cyane n’abakunzi b’indirimbo zo mu gitabo, avuga ko intego ye ari ugufasha abantu kwegera Imana no gukomeza kwizera binyuze mu muziki. Yakomeje avuga ati:

Iyi ndirimbo ifite amagambo akomeye cyane, ndumva buri wese uyumva ashobora kwibuka ineza n’urukundo rwa Yesu, agasubizwamo ibyiringiro.

Mu ndirimbo ye, Jacky yashyizemo ubuhanga bwo guhuza uburyo bwa kera n’injyana nshya, ibyo byatumye irushaho gufata imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel. Ibikoresho by’umuziki bikoreshwamo neza, ijwi rye rituje kandi ryuje ubusabane, byose bigakora ku mitima ya benshi.

Abakunzi ba Gospel barashishikarizwa gukomeza gushyigikira ibikorwa bye, kuko uretse kuririmba, Jacky akunda gukorera Imana ndetse no guteza imbere indirimbo ziva mu gitabo cyo Gushimisha Imana ndetse niza’Agakiza.

Indirimbo “Mbonye Umukiza Mwiza” irasubiza benshi ku isoko y’umunezero n’urukundo rwa Kristo, ibibutsa ko atazigera asiga abamwizeye, nk’uko bigaragara mu mirongo yayo y’ubutumwa bugira buti, Ntazansiga k’imfubyi, ntazampemukira, mpora mbeshwaho no kwizera gusa.

Mu gihe isi yugarijwe n’ibibazo n’amakuba, ubutumwa bw’iyi ndirimbo buratanga ihumure n’icyizere gishya.

One thought on “Jacky Worshiper mundirimbo nziza cyane”Mbonye Umukiza Mwiza” mu buryo bushya bitumye imitima irushaho kwegera Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *