1 min read

Amerika yashyizeho umusoro wa 17% ku nyanya zituruka muri Mexique

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ku wa Mbere ko igiye guhita ishyiraho umusoro wa 17% ku nyanya zituruka muri Mexique, nyuma y’uko ibiganiro hagati ya leta zombi, birangiye nta masezerano abayeho yo kwirinda ishyirwaho ry’uwo musoro.

Leta iyobowe na Donald Trump yashyizeho uyu musuro wa 17% mu rwego rwo guteza imbere umusaruro w’inyanya w’imbere mu gihugu.

Abashyigikiye uwo musoro bavuga ko uzafasha kongera kubaka inganda z’inyanya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zimaze kugabanuka, kandi ukazatuma imbuto ziribwa muri Amerika ziyongera.

Ikigo cya Florida Tomato Exchange, gitangaza ko Mexique itanga hafi 70% by’isoko ry’inyanya muri Amerika muri iki gihe, ugereranyije na 30% zariho mu myaka makumyabiri ishize.

Robert Guenther, Visi Perezida ushinzwe ubucuruzi muri icyo kigo, yavuze ko uwo musoro ari “intsinzi ikomeye ku bahinzi b’inyanya bo muri Amerika no ku buhinzi bw’igihugu muri rusange.”

Nubwo Guenther atangaza ibyo, ku ruhande rwabatawuvugaho rumwe, bavuze ko uwo musoro uzatuma inyanya zihenda ku baturage b’Abanyamerika.

Tim Richards, umwarimu mu ishuri rya Kaminuza y’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi muri leta ya Arizona, yavuze ko ibiciro by’inyanya ku masoko yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishobora kuzamuka hafi 8.5% bitewe n’ishyirwaho ry’uyu musoro.

Umunyamabanga ushinzwe ubukungu muri Mexique, Marcelo Ebrard, yavuze ko guverinoma izakomeza gushaka inzira yo kongera guhagarika uwo musoro, mu gukomeza ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.

Leta ya Mexique yo ibona uyu musoro uzagira ingaruka ku baguzi b’Abanyamerika, kuko bizongera igiciro k’inyanya kandi umusaruro amerika ibasha kubona wo ukiri muke.

Leta ya Amerika ikomeje kugenda ishyiraho imisoro ku bicuruzwa bitandukanye biva mu bihugu bitandukanye, ikavuga ko bizayifasha kugabanya ibihombo itakaza kuri ibyo bicuruzwa ndetse bikongera umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *