Abavugabutumwa b’Abayisilamu muri Burkina Faso bahagurukiye urwango ruhembererwa ku mbuga nkoranyambaga

Abavugabutumwa n’abayobozi b’amadini b’Abayisilamu bagera kuri 250 bitabiriye inama yo kwigisha abantu kwirinda amagambo y’urwango ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kwiyongera muri Burkina Faso.
Radiyo RFI yatangaje ko iyo nama yateguwe n’Ihuriro ry’Amashyirahamwe y’Abayisilamu muri Burkina Faso (FAIB), aho abitabiriye bahawe inyandiko igaragaza uko bagomba kwigisha rubanda, ibabuza gukoresha amagambo ya kisilamu mu buryo buhungabanya umutekano, harimo amagambo y’irondaruhu, gutuka cyangwa gushishikariza urugomo.
FAIB yanditse kuri Facebook nyuma y’iyo nama it: “Turahamagarira urubyiruko rw’Abayisilamu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo buboneye, kandi twiyemeje gukomeza guhugura abavugabutumwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga no gutanga ubutumwa bushingiye ku myemerere”.
Kutubahiriza aya mabwiriza mashya yo gukoresha imbuga nkoranyambaga bishobora gutuma umuntu afatirwa ibihano by’imyitwarire cyangwa ibihano by’amategeko, harimo no guhagarikwa kubwiriza mu gihe cy’imyaka ibiri, nk’uko RFI ibitangaza.
Mu kwezi kwa cumi, hagaragaye amashusho y’umuvugabutumwa wasabaga abayoboke be kugaba ibitero ku bandi Bayisilamu. Ibyo byatumye FAIB itangaza ko hari “ibimenyetso byerekana ihinduka rikomeye kandi ribi mu nyigisho z’amadini.
Ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga muri Afurika rikomeje kwiyongera, ariko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) rivuga ko ari “inkota ifite ubugi bubiri”, kubera uburyo rikoreshwa n’abakora iterabwoba mu gukwirakwiza ibitekerezo by’ubuhezanguni no guteza ubwoba mu bantu batandukanye ku isi.
Iyo raporo igaragaza ko imbuga nkoranyambaga zishobora gutera ibibazo mu myumvire, zigaragaza ko bishobora gutera ibitekerezo bikururira urubyiruko cyangwa abantu bafite agahinda mu nzira z’ubugizi bwa nabi.
Mu imyaka itatu ishize, abantu barenga 6,000 bishwe kubera iterabwoba mu Karere ka Sahel buri mwaka, hakaba haragaragajwe ko abarenga kimwe cya kabiri by’abapfira mu bikorwa by’iterabwoba ku isi hose ari abo muri aka karere, nk’uko Umunyamabanga Wungirije wa Loni, Amina Mohammed, yabitangaje muri Mutarama.
Imibare ya Loni ibigaragaza ko Burkina Faso yagaragaje izamuka rya 68% mu bapfa bazize iterabwoba, bituma iba igihugu kiyoboye isi mu mubare munini w’abicwa n’iterabwoba