Hoziana Choir ADEPR Nyarugenge Yongeye gushimangira ko dukeneye kubana n’Imana ibinyujije mu Indirimbo ” Ndashaka ko Tubana”
2 mins read

Hoziana Choir ADEPR Nyarugenge Yongeye gushimangira ko dukeneye kubana n’Imana ibinyujije mu Indirimbo ” Ndashaka ko Tubana”

Korali Hoziana ikorera umurimo w’Imana ku Itorero rya ADEPR Nyarugenge yongeye gushimangira ubushake bwayo bwo gutanga ubutumwa bwiza bukora ku mitima binyuze mu ndirimbo nshya bise “Ndashaka Ko Tubana”, yuje amagambo y’ubusabane bukomeye hagati y’umuntu n’Imana.

Iyi ndirimbo ni isengesho rikomeye riyobowe n’umwuka w’okwiyambaza Imana, aho igizwe namagambo asaba Imana kuturema umutima mushya, kumwezwa no kuyoborwa n’Umwuka Wera. Agira ati: Mana undememo umutima wera nk’uko ushaka, ntunkureho umwuka wawe wera kugirango anyobore.

Aya magambo atangiza indirimbo agaragaza inyota ikomeye yo kwezwa no gutura Imana ubuzima bwose. Ubutumwa bwayo burambuye ku isabana ry’umuntu n’Imana rishingiye ku kwezwa, kwihana by’ukuri, no guharanira guhugukira ubushake bw’Imana. Hoziana Choir baratwibutsa ko utejejwe atazabona Umwami Imana.

Ibi byumvikanisha neza ko ubuzima bwo kwezwa atari amahitamo ahubwo ari inzira y’ukuri iganisha ku gukomeza kuba mu bushake bw’Imana, ndetse n’igisubizo cy’ukuri cy’umutima ushaka Imana.

Ubutumwa bukomeye bukubiye mundirimbo

Mu gice gikurikira, Hoziana Choir batwibutsa gusaba Imana kuyoborwa, gusubizwa mu munezero w’agakiza, no kugumana na Yesu mu rugendo rwose. bavuga ati: Ndashaka ko tubana mu rugendo rwange, mfata ukuboko ntayoba inzira nziza Yesu, uzangeze mu gihugu cy’isezerano. Iri jambo ry’umwihariko ryubakiye ku cyizere gikomeye ko Imana ibana n’abayizera, ikabafata ukuboko muri buri nzira, ikabageza ku isezerano ry’ubuzima buhoraho.

Ndashaka Ko Tubana si indirimbo isanzwe, ni isengesho risobanutse ry’umutima wizeye Imana, wifuza kuyoborwa, kwezwa, n’ukuyibera intungane. Ni indirimbo ishobora kugufasha mu bihe byo gusenga, mu kwiyegereza Imana, no gusubizwamo intege. Korali Hoziana ibinyujije muri iyi ndirimbo, iragaragaza uruhare rw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza mu kubaka ubuzima bw’umwuka, no gutegura imitima y’abizera kubana n’Imana ku buryo buhoraho.

Indirimbo “Ndashaka Ko Tubana” ni impano nshya y’umwuka Hoziana Choir yahaye abanyarwanda bose n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, kugira ngo bifashishe mu rugendo rwo kwegera Imana. Ni ururimi rw’umutima ushaka Yesu, wifuza ubusabane buhamye, kandi ukamuhamya nk’Inzira y’ukuri n’ubugingo.

Iyi ndirimbo iraboneka ku mbuga nkoranyambaga za Hoziana Choir (YouTube, Facebook, Instagram), kandi irateganijwe no kuririmbwa mu bitaramo by’ivugabutumwa biri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *