
Upendo Choir yongeye gushima Imana binyuze mu ndirimbo ‘Wafukuye Iriba’ ndetse bongera guhembura imitima ya benshi
Upendo Choir, izwiho indirimbo zifite amagambo akora ku mutima no kuramya Imana mu buryo bwimbitse, yagarukanye indirimbo nshya yise “Wafukuye Iriba”, yibutsa abizera uburyo Imana idahwema gukiza, gutabara no kwita ku bantu bayo mu bihe bikomeye.
Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo yuje ishimwe n’igitangaza cy’ibyo Imana yakoze, aho abahanzi baririmba bagira bati: “Ni Yesu wabikoze, ni Yesu wabikoze biriya mureba, ni Yesu wabikoze.” Ayo magambo agaragaza gutungurwa n’ibikorwa bikomeye by’Imana, ibihe abantu bari bagezemo batekereza ko ubuzima bwabo burangiye, ariko Yesu akabigarurira icyizere n’agakiza.
Muri iyi ndirimbo, habonekamo ishusho y’ukuntu Imana itabara abayiringiye mu buryo budasanzwe, bagira bati “Ubwo twatekerezaga ko ubuzima bwacu burangiye, niwowe wabikoze, Imiyaga n’imiraba byari kudutembana, tubona ukuboko kwawe Mana we.” Ni amagambo agaragaza ko Imana yigaragaza hagati y’ibigeragezo bikomeye, kandi igatabara abayizeye.
Indirimbo ikomeza ishimangira ko Imana ifite ububasha ku bintu byose, haba ku ngorane z’igihugu cyangwa ku buzima bw’umuntu ku giti cye, nk’uko bayivuga bati “Itera amapfa mu gihugu, ninayo itanga aho bahahira, Ninako itadutanye, yabanye natwe, turayibona.” Aha, baributsa ko Imana iteka ihari mu buzima bw’abantu bayo, haba mu mahoro cyangwa mu makuba.
Upendo Choir basoza indirimbo, bagira bati “Wamfukuriye iriba mu butayu, uduha manu turarya, Mana warakoze.” Ni amagambo akomeye y’ishimwe, yerekana uburyo Imana ibasha guha abantu bayo ibyokurya no kubatunga n’iyo baba bari ahasa n’ubutayu bwo mu buzima.
Indirimbo “Wafukuye Iriba” ya Upendo Choir ni ubutumwa bw’ihumure n’icyizere ku bantu bose, bugaragaza ko Imana ari isoko idakama y’ineza, agakiza, n’urukundo. Ni indirimbo ikwiye gufasha abantu kongera kwizera no kumenya ko hari ukuboko gukomeye kurinda no gutabara.