DRC yasinyanye amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na sosiyeti yo muri Amerika.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’isosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, KoBold Metals, hagamijwe gushakisha no gukoresha amabuye y’agaciro y’ingenzi hirya no hino mu gihugu.
Aya masezerano yasinyiwe i Kinshasa ku wa Kane, akorwa nabarimo Perezida wa DRC Félix Tshisekedi.
KoBold Metals, ishyigikiwe n’abaherwe barimo Jeff Bezos na Bill Gates, iteganya gushora arenga miliyari imwe y’amadolari mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC.
Bimwe mu bikubiye mu masezerano sosiyete ya KoBold Metals izibandaho, ni ubutaka bwa Manono bukungahaye kuri lithium, bumwe mu butunzi bunini cyane ku isi.
Lithium ni ingenzi cyane mu ikorwa rya bateri no mu ikoranabuhanga rishingiye ku ngufu zisubira, bikayigira igicuruzwa cy’ingenzi cyane ku isoko mpuzamahanga.
Uretse ahari ubutunzi bwa Manono, KoBold izatangiza gahunda nini yo gushakisha amabuye y’agaciro hirya no hino mu gihugu, ikoresheje ikoranabuhanga rigezweho mu kumenya ahari ubutunzi kamere bw’ingenzi.
Aya masezerano anateganya gahunda yo gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’ubumenyi bw’ubutaka za DRC, ziri ubu mu nzu ndangamurage y’i Bwami y’Afurika yo Hagati iri mu Bubiligi.
KoBold inateganya gusaba impushya zo gushakisha amabuye ku buso burenze kilometero kare 1,600 mbere ya tariki ya 31 Nyakanga 2025.
Nubwo abayobozi ba Congo bishimiye ayo masezerano nk’amahirwe akomeye yo gushorwamo imari, hari impungenge kubanenga aya masezerano bemeza ko bishobora gusubiramo amateka mabi igihugu cyaciyemo y’iyamburwa ry’ubutunzi n’abagashakabuhake, aho umutungo kamere munini wakurwagamo ukajyanwa mu bihugu byabo mu gihe abaturage b’aho nta nyungu ifatika babonaga.