Ibidi bihano bikomeje kwenyegeza Umuriro hagati ya Perezida Lula wa Brezil na Trump wa Amerika

Umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump n’ubutegetsi bw’igihugu cya Brazil, Nyuma yaho Washington ku wa Gatanu yashyizeho ibindi bihano byo kubuza kubona viza ku mucamanza mukuru w’Urukiko Rukuru Alexandre de Moraes, umuryango we, n’abandi bategetsi b’inkiko batatangajwe amazina.
Perezida wa Brazil, Luiz Inácio Lula da Silva, yatangaje ko Donald Trump yatorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atari kuba ‘umwami w’isi yose, ndete avuga ko ibyo Trump akora nta bwenge bu birimo.’
Ibyo bihano byo kwimana viza bije Nyuma yaho Urukiko Rukuru rufashe icyemezo cyo gutanga inyandiko zitegeka gukora iperereza no gushyiraho amabwiriza abuza bimwe ku birebana n’inshuti ya Trump, Bolsonaro, ushinjwa gutegura kudeta igamije guhindura ibyavuye mu matora yo mu 2022 yatsinzwe.
Perezida uyoboye Burezile, Lula Da Silva, asubiza iby’ibi bihano yagize ati:“Nizeye neza ko nta buryo na bumwe bwo gutera ubwoba cyangwa gushyiraho iterabwoba, buturutse ku muntu uwo ari we wese, buzabangamira inshingano nkuru cyane y’inzegoz’ubuyobozi za Brazil, arizo kurinda no gushyigikira ubutegetsi bugendera ku mategeko n’amahame ya demokarasi mu buryo burambye.”
Abinyujije mu itangazo yashyize kurubuga rwa X, Umunyamabanga mukuru ushinzwe amategeko (Solicitor General) Jorge Messias, umwe mu bayobozi bakuru mu rwego rw’ubutabera muri guverinoma ya Perezida Lula, yavuze ko n’umukuru w’abashinjacyaha, Paulo Gonet, na we ari mubakumiriwe n’iryo tegeko ribuza kubona viza.
Ureste abo kandi harimo n’abandi bari mu nzego z’ubucamanza barimo: Luis Roberto Barroso, Dias Toffoli, Cristiano Zanin, Flavio Dino, Carmen Lucia, Edson Fachin, na Gilmar Mendes.
Ibi bije ni bisa nko gukoza agati mu ntozi kuko Trump yamaganye ibyo bikorwa biregwa Bolsonaro ndeste kandi asaba ko ibyo aregwa byakurwaho, aza no gushyira ahagaragara ibaruwa ikubiyemo ibihano bishyiraho umusoro wa 50% ku bicuruzwa bituruka muri Brezile bizatangira gukurikizwa guhera ku ya 1 Kanama2025.