
Harimo n’Abasifuzi Mpuzamahanga: Bane barimo Ngaboyisonga batsinzwe ikizamini cya mbere cya FIFA
Abasifuzi bane barimo Ngaboyisonga Patrick usifura hagati na Karangwa Justin usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, batsinzwe ikizamini cya mbere cyo kureba urwego rwabo mbere yo kwemererwa gusifura amarushanwa.
Buri mwaka, mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, abasifuzi bakora ikizamini cyo kureba urwego rwabo mu bijyanye n’imbaraga zo kuyobora umukino.
Mu Rwanda, iki kizamini cyakozwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nyakanga 2025, cyitabirwa n’abasifuzi bo hagati no ku ruhande.
Abasifuzi bo hagati batsinzwe ni Ngaboyisonga Patrick na Nizeyimana Is’haq naho abo ku ruhande ni Ndayambaje Hamdan na Karangwa Justin usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga.
Biyongeraho kandi Ngabonziza Jean Paul usifura hagati, we wagize imvune yatumye adasoza gukora ikizamini.
Muri iki kizamini, umusifuzi wo hagati abanza gukora “sprint” esheshatu, yazisoza agakora ibyitwa “interval” inshuro 10.
Muri sprint, abasifuzi biruka metero 40 mu masegonda atandatu, uzirangije neza akajya kwiruka mu kibuga (interval), akiruka metero 75 mu masegonda 15, akaruhuka amasegonda 18, akabikora inshuro 10.
Komiseri ushinzwe Imisifurire muri FERWAFA, Hakizimana Louis, yabwiye Itangazamakuru ko abasifuzi bane batsinzwe bazasubiramo mu gihe Ngabonziza Jen Paul we azabanza kwivuza agakora iki kizamini bundi bushya.
Ati “Ni ikizamini cyo kureba urwego rwabo bakoze. Jean Paul [Ngabonziza] yagize imvune ari gukora ’sprint’ ya gatandatu ayirangije, bituma adakomeza ziriya zindi. Ntabwo umubara ko yatsinzwe, ubara ko yarwaye.”
Ku bijyanye n’abandi basifuzi, Hakizimana yavuze ko Ngaboyisonga na Nizeyimana Is’haq aho batsinzwe ari muri “interval” ariko bari bitwaye neza muri “sprint”.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) riteganya ko iyo umusifuzi atsinzwe iki kizamini, ahabwa andi mahirwe yo kugisubiramo inshuro imwe.

Nizeyimana Is’haq na we ari mu basifuzi bazasubiramo ikizamini

Ngabonziza Jean Paul usifura hagati, yagize imvune yatumye adasoza ikizamini

Karangwa Justin asanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga na we ari mu batsinzwe