
Muri Afrika Biracyagoranye ku buryo ari kimwe mu bizaganirwaho mu nama y’Abasenyeri bo muri Afurika izabera i Kigali
Ikibazo cy’ubuharike mu bakirisitu ni imwe mu ngingo zizaganirwaho mu nama izahuriza hamwe Abasenyeri 250, Abapadiri n’Aba-Cardinal bo muri Kiliziya Gatolika hirya no hino ku Mugabane wa Afurika.
Iyi nama y’Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM) iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 30 Nyakanga, kugeza ku wa 4 Kanama 2025.
Izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Kirisitu, isoko y’icyizere, ubwiyunge n’amahoro”. Intego yayo nyirizina ni ugushyiraho icyerekezo cya Kiliziya Gatolika muri Afurika mu myaka 25 iri imbere (2025-2050), ndetse inasuzume ishyirwa mu bikorwa ry’ibyaganiriweho mu nama nk’iyi yabereye i Accra mu 2022.
Imwe mu ngingo nkuru zizaganirwaho muri iyi nama ni ijyanye n’ikibazo cy’ubuharike kigaragara mu bakirisitu Gatolika bo muri Afurika bitewe n’imico itandukanye y’abatuye uyu mugabane.
Mu bisanzwe Kiliziya Gatolika ntiyemera ko umugabo agira abagore benshi, cyangwa umugore agira abagabo benshi. Yemera isezerano ryo gushyingirwa rikozwe hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe.
Gusa iyo bigeze muri Afurika, Kiliziya ihura n’inzitizi kuri iyi ngingo kuko imwe mu mico yo kuri uyu mugabane yemerera abagabo gushaka abagore benshi.
Muri iyi nama hazasuzumwa uburyo bukwiriye bwo gufasha Abakirisitu bari mu buharike, bijyanye n’Iyobokamana.
Abazitabira iyi nama kandi bazaganira ku zindi ngingo zirimo uburenganzira bwa muntu, amahoro, kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.
Biteganyijwe ko iyi nama izayoborwa na Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Perezida wa SECAM, Cardinal Fridolin Ambongo.
Iri huriro ni ryo rya mbere rya SECAM rigiye guterana kuva Kiliziya Gatolika ibonye Umushumba mukuru mushya, Papa Leo XIV.